Uyu mukobwa akinira ikipe Bilga Pro Tea yari mu isiganwa ryitwa Omloop Het Nieuwsblad ryo mu Bubiligi ryari ririmo abagabo n’abagore.
Abagabo bari bahagurutse mu minota 10 mbere y’abagore ariko Nicole Hanselmann yanyonze igare agera aho bose abacaho.
Abategura irushanwa bafashe icyemezo cyo kumuhagarika yongera kugenda nyuma y’iminota itanu.
Uku guhagarikwa kwa Nicole kwamuciye intege bituma asoza ari ku mwanya wa 74.
The Guardian yanditse ko nyuma y’isiganwa uyu mukobwa yavuze ko atishimiye icyemezo yafatiwe kuko yacitse intege bigatuma abandi bamucaho.
Ati “Byambabaje kuko nari ndi mu bihe byiza iyo abandi babonye uhagaze bibongerera imbaraga zo kugufata.”





Ibitekerezo 0