00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa cm 203 agiye kurushinga n’umuhungu wa cm 163

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 May 2014 saa 04:27
Yasuwe :

Elisany Silva afite uburebure bwa metero ibyiri na centimetero eshatu (203cm) agiye kurushinga n’umukunzi we ufite uburebure bwa metero imwe na centimetero zisaga mirongo itandatu (163cm), bakaba bari bamaze imyaka itatu bakundana.
7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko Elisany Silva w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka muri Bresil akaba afite umukunzi bamaranye imyaka itatu bakundana witwa Francinaldo.
Ku myaka 14 y’amavuko Elisany Silva yari afite uburebure bwa metero ebyiri na centimetero (…)

Elisany Silva afite uburebure bwa metero ibyiri na centimetero eshatu (203cm) agiye kurushinga n’umukunzi we ufite uburebure bwa metero imwe na centimetero zisaga mirongo itandatu (163cm), bakaba bari bamaze imyaka itatu bakundana.

7sur7 dukesha iyi nkuru ivuga ko Elisany Silva w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka muri Bresil akaba afite umukunzi bamaranye imyaka itatu bakundana witwa Francinaldo.

Ku myaka 14 y’amavuko Elisany Silva yari afite uburebure bwa metero ebyiri na centimetero esheshatu (206cm) nyuma yo kubangwa yaje kugabanukaho asigarana metero ebyiri na centimetero eshatu.

N’ubwo uyu mukobwa arusha umukunzi we centimetero mirongo ine, bamaranye imyaka itatu bakundana cyane, kugeza ubwo Francinaldo yapfukamye hasi ku nkombe z’amazi amusaba ko yamubera umugore.

Elisany Silva yagize ati "Nari naramubwiye ko atagomba kunsaba ko tubana, mubwira ko nzamuhakanira. "

Uyu mukobwa ariko yaje kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe cyo guhakanira umukunzi we, birangira yemeye kumubera umugore.

Francinaldo w’imyaka 23 ni umufundi akaba yishimiye cyane ko Elisany yemeye kumubera umugore, ati "Nahoraga ndota ndi kumwe n’umukobwa munini cyane, yaje mu buzima bwajye ni byiza cyane ".

Elisany atewe ubwoba n’uko adashobora kuzasama, kubera imisemburo afite ituma kuva mu bwana bwe akura mu buryo budasanzwe.

Aba bakunzi bombi ariko ngo bifuza kubyara kandi bemeza ko bashobora no kuzarera abana batari ababo.

Nyina w’uyu mukobwa avuga ko batunguwe n’iki cyemezo ati "Kumusaba ko babana byaratunguranye, bombi baracyari bato, ariko Francinaldo ni umuntu mwiza cyane".

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages