Shanti De Corte yagombaga gufata indege ku wa 22 Werurwe 2016 ubwo ibyihebe byateraga bombe ku kibuga cy’indege cya Bruxelles muri metero nke uvuye aho yari ari.

Uwo mukobwa wo mu bwoko bw’Aba-Flamand ntiyigeze akomereka ku mubiri ariko yarahungabanye bimugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwo mu mutwe ku buryo atashoboraga gukira.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo byatangajwe ko Shanti De Corte yahuhuwe ku wa 7 Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari agize imyaka 23 nk’uko inkuru dukesha Le Progrès ibivuga.

Gufasha umuntu gupfa muri ubwo buryo byemewe n’amategeko mu Bubiligi.

Nyuma y’igihe gito icyo gitero kibaye, uwo mukobwa yajyanywe mu bitaro bya Anvers mu Bubiligi.

Ubuzima bwe bwo mu mutwe bwagerwaga ku mashyi kandi ntibwari ubwa mbere yakirwa n’ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Icyo gihe yari agifite ubushobozi bwo kwandikirana n’abantu kuri Facebook. Hari aho yavuze ati “Ndi gufata imiti myinshi mu gitondo, byageze aho mfata ubwoko 11 bw’igabanya agahinda gakabije. Ntacyakorwa ndamutse ntayifashe.”

Yaje kuva mu bitaro by’igihe gito. Mu 2018 ibintu byongeye kuzamba asubizwa mu bitaro ariko ahura n’ikindi kibazo kuko hari umurwayi wagerageje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu 2020, Shanti De Corte yagerageje kwiyahura ndetse uhereye icyo gihe yanga kongera gufata umuti uwo ari wo wose yiyambaza umuryango urengera uburenganzira bw’abifuza gupfa mu cyubahiro.

Muri Mata 2022, Shanti yasabye ko yahuhurwa kugira ngo atandukane n’umubabaro yatewe n’uburwayi bwo mu mutwe butagaragazaga impinduka. Abahanga babiri mu by’indwara zo mu mutwe bakiriye ubusabe bwe.

Komisiyo ishinzwe gusuzuma ibijyanye no guhuhura abageze kuri urwo rwego, yasobanuriye umuvandimwe wa Shanti ko itegeko ryubahirijwe kandi ko uwo mukobwa yari abayeho mu mubabaro ikaba ari yo mpamvu ubusabe bwe bwemewe.

Shanti De Corte  yahuhuwe nyuma yo guhungabanywa n'ibitero by'i Bruxelles nubwo nta gikomere cyo ku mubiri yigeze agira
Shanti De Corte yahuhuwe nyuma yo guhungabanywa n'ibitero by'i Bruxelles nubwo nta gikomere cyo ku mubiri yigeze agira