Imyaka 13 irashizwe ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga zerekanye ko zishobora gukora ibishoboka ngo zibesheho, zirinda kugwa mu mitego itandukanye ishobora kuzica.
Mu 2012 Pariki y’Ibirunga yari yaribasiwe na ba rushimusi bahigaga inyamaswa gusa mu zahigwaga ingagi ntizarimo kuko babaga bishakira inyamaswa nto zo kurya nk’impongo n’izindi.
Icyo gihe ba rushimusi bafataga igiti nk’umugano bakakigonda cyane ku buryo cyegera ubutaka barangiza bakakizirika umugozi ku mpera z’uwo mugozi bagasiga ipfundo rinini rirambitse hasi, ahandi bagashyiraho ibuye cyangwa inkoni ituma cya giti bagonze kitihinura.
Uyu mutego iyo inyamanswa iwukandagiye rya buye rivaho cya giti bagonze kigasubira mu mwanya wacyo ibituma rya pfundo ryifunga rigakomera, bivuze ko igice cy’inyamanswa cyakandagiye muri wa mugozi kiba kitakibashije kwikuramo, ibiteza irupfu cyangwa gukomereka bikabije kuri iyo nyamaswa.
Iyi mitego rero nubwo ba rushimusi batabaga bateze ingagi na zo zajyaga ziyigwamo dore ko muri icyo gihe ingagi yitwa Ngwino yawuguyemo ndetse biyiviramo urupfu.
Ibi rero ingagi zabiciye iryera zibyigira imitwe kugira ngo iyo mitego itazazimara dore ko iyo mitego yafataga ingagi zikiri nto kuko inkuru zo zabashaga kuyikuramo.
Muri Nyakanga 2012 ubwo abashinzwe kwita ku ngagi ndetse n’itsinda ry’abakerarugendo barimo batembera mu birunga babonye umutego hafi y’umuryango wa Kuryama gusa bose batungurwa n’ibyo ingagi zawukoreye.
Dukore na Rwema ni ingago icyo gihe zari zifite myaka ine, zabonye uwo mutego maze imwe isimbukira cya giti baba bagonze irakivuna, indi nayo ijya guhambura umugozi irawuca.
Si ibyo gusa zabonye n’undi mutego hafi aho, indi ngagi yitwa Tetero iri mu kigero cy’imyaka 10 nayo yawubonye zifatanyije nawo zirawutegura.
Umujyanama Mukuru mu Kigega Dian Fossey Gorilla, Veronica Vacellio, wari mu babonye ibyabaye yabwiye National Geographics ko akurikije uburyo izo ngagi zateguye iyo mitego byagaragaraga ko atari ubwa mbere zari zibikoze.
Yagize ati “Zari ziyezeye cyane kuburyo zabonye icyo zigomba gukora zikagikora vuba, ubundi ziragenda.”
Vacellio akomeza avuga ko batigeze batoza izi ngagi na rimwe kuko bakora uko bashoboye ngo zibeho mu buryo bwazo nta bikorwa bya kimuntu ziganye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!