Yoherejwe mu mushinga wiswe ’Vostok 6’ wari ugamije kwerekana neza uko umubiri w’umugore ushobora kwakira kugenda mu cyogajuru.
Tereshkova yageze mu Isanzure azenguruka Isi inshuro 48 mu masaha 71 n’iminota 12, agaruka yitwa Intwari y’abari batuye muri Leta Zunze Ubumwe bw’Aba-Soviet, ari nazo zaje guhinduka u Burusiya.
Ni rwo rugendo rukumbi yakoreye mu Isanzure ariko rwamuhesheje imidali ikomeye n’imyanya itandukanye muri politiki, ndetse aza no kuzenguruka Isi akorera ubuvugizi ibya siyansi kugira ngo ibihugu biyihe agaciro, bityo biyishoremo agatubutse.
Tereshkova yavukiye i Maslennikovo mu Burusiya ku wa 6 Werurwe 1937. Magingo aya aracyariho. Se umubyara yatwaraga imodoka zihinga, naho nyina yakoraga mu ruganda rw’imyenda.
Yize amashuri make, ku myaka 18 ahita ajya gukora mu ruganda rw’imyenda. Se yishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Ubuzima bwa Tereshkova bwatangiye guhinduka ku myaka 22 ubwo yasimbukaga bwa mbere mu mutaka abifashijwemo n’Ikigo cyitwaga Yaroslavl Air Sports Club cy’aho mu Burusiya. Yarakomeje bigeza ubwo inshuro yasimbutse zigera ku 150, iyo mpano ye aba ari yo ikurura abari bashinzwe iby’Isanzure mu gihugu cye.
Yatangiye gukorana nabo ariko ku myaka 26 ni bwo yagiye mu Isanzure, kugeza ubu akaba nta wundi mugore ufite imyaka mike nk’iyo urajyayo.
Tereshkova yashyingiranywe n’undi mushakashatsi mu by’Isanzure Andriyan Nikolayev mu Ugushyingo 1963, babyarana umwana w’umukobwa wiswe Yelena muri Kamena 1964, akaba uwa mbere wavutse ku babyeyi bombi bageze mu Isanzure.
Ku myaka 87 afite ubu, Tereshkova yifuza ko yaca n’agahigo ko kuba umugore wa mbere ugeze kuri Mars.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!