Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu musaza w’imyaka 105 yitabye Imana nyuma y’uko hari hashize iminsi itatu n’ubundi avuye gutora, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Himachal Pradesh
Negi yatangiye gutora mu mwaka wa 1951 ubwo mu Buhinde hakorwaga amatora rusange ya mbere nyuma yo kubona ubwigenge, bigaranzuye ubukoloni bw’u Bwongereza.
Aya matora yabaye bwa mbere yatumye Jawaharlal Nehru atsindira umwanya wo kuba Minisitiri w’intebe wa mbere watowe mu Buhinde binyuze mu nzira ya Demokarasi, nyuma y’imyaka igera ku 100 bayobowe n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza bwabaye hagati ya 1848 na 1947.
BBC yatangaje ko guhera mu 1951, nta mataro n’amwe Negi yigeze aburamo.
Mu minsi ishize ubwo habaga amatora muri Leta ye, yashyiriweho itapi y’umutuku mu rwego rwo guha agaciro ubwitange bwe mu kwitabira amatora.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yatangaje ko umurambo wa Negi uzatwikwa nkuko bisanzwe mu muco wabo ariko bigakorwa mu cyubahiro cyose gihabwa umuntu w’ingirakamaro mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!