Uyu mwana muto w’umuhungu yinjijwe ku butaka bwa Espagne anyuze muri Maroc, atwawe n’umugore ukomoka muri Espagne wajyaga ahitwa Ceuta.
Ubwo abashinzwe imisoro bagenzuraga ivalisi ngo barebe niba nta bicuruzwa bisoreshwa birimo, mu kuyinyuza mu cyuma gifotora badafunguye (Scanneur) babonyemo igisa n’ishusho y’umuntu.
Ayo mafoto bayasubiyemo inshuro nyinshi basanga koko ari umuntu, biba ngombwa ko bafungura iyo valisi ngo bashire amatsiko.
Mu gufungura ivalisi basanzemo akana k’agahungu katahumekaga neza, kubera umwanya muremure kari kamaze mu ivalisi, hashyushye kandi hatarimo n’umwuka uhagije. Kari kagisinziriye, katazi ibyabaye.
Abashinzwe umutekano wa Gasutamo (Douanes) bakanguye uwo mwana bamubaza amakuru ye, abasubiza agira ati : "Nitwa Babou". Bamubaza niba ahari icyo apfana n’uwambukije basanga nta sano n’imwe bafitanye, atanamuzi.
Iperereza ryahise ritangira, umugore wamwambukije avuga ko cyari ikiraka yahawe na Se w’umwana, ngo amumugezeho aho aba muri Espagne, mu birwa bya Canaries.
Inkuru igisakara, Polisi yakurikiranye, ita muri yombi se w’umwana, n’uyu mugore wakoreraga amafaranga muri ubu buryo yatawe muri yombi, umwana ashyikirizwa inzego z’ubuyobozi ngo zimwiteho.
Se w’umwana yatangarije Polisi ya Espagne ko yabitewe no kubura amaikoro ahagije n’ibyangombwa byo kwambutsa uwo mwana, mu gihe yifuzaga kumufasha kwibeshaho, babana.
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO