Ku Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, ni bwo Mugenzi yatunguranye yogeza igitego cya Bukayo Saka cyafashije Arsenal FC gutsinda Leeds United muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.
Igitego kikimara kwinjira mu izamu, Mugenzi yiyegereje isahani yari iriho kawunga, arayikata atangira kuyirya ayirumanze.
Uyu musore yafataga kawunga agakoza ku kirangantego cya Arsenal FC cyari ku mwambaro wayo yari yambaye hanyuma akamira, agahita yiyamira kumwe babigenza iyo igitego kigiyemo.
Nyuma y’akanya gato yongeraga gukata kawunga, agakoza ku magambo ya Visit Rwanda ari ku kuboko k’umupira wa Arsenal FC akongera agatamira.
Aba anyuzamo akavuga amagambo ashimangira ko Arsenal FC iryoshye cyane.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Mugenzi yavuze ko ibi abikora mu rwego rwo guhanga udushya mu kazi ke.
Yagize ati “Ibi mbikora mu rwego rwo gushaka ikindi mpa abantu nyuma yo kubagezaho umupira. Turi mu 2022 aho imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane. Ni muri urwo rwego nabikozemo.”
Yakomeje avuga ko kawunga yitwaje muri studio yayikuye iwe mu rugo, aho yayiteguriye.
Yagize ati “Ni ibintu mba napanze nashakaga kubikora ku mukino wa Arsenal FC na Liverpool FC ariko ntibyakunda. Kawunga nayikuye mu rugo.”
Abajijwe ku bavuga ko bidakwiye ndetse ko ari ukwica umwuga, Mugenzi yavuze ko ibyo yakoze ari ibintu bisanzwe kandi nta nka yacitse amabere.
Yagize ati “Ni ibintu bisanzwe bibaho n’ahandi. Mu 2015 kuri Televiziyo ya Super Sports, Samuel Kuffour yari yavuze ko Ghana itsinda Côte d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika birangira itsinzwe. Mugenzi we Robert Marawa yamwogosheye muri studio ako kanya.’’
Mugenzi yavuze ko abatekereje ko yabikoreshejwe n’amarangamutima agirira Arsenal FC atari byo kuko adasanzwe ari umufana wayo.
Ati “Oya ntabwo ndi umufana wa Arsenal FC, nabikoze mu rwego rwo kwifatanya na yo nk’ikipe iri kwitwara neza kandi ifite abafana benshi mu Rwanda. Ahubwo igitangaje ni ubwa mbere nari nambaye umwambaro wayo.”
Mugenzi yakomeje avuga ko ari Arsenal FC yatangiye neza uyu mwaka ariko bigoye kwemeza ko yazatwara igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 18 ishize.
Yagize ati “Gutwara igikombe bisaba ibintu byinshi mbona ishobora kuzagorwa n’umubare muke w’abakinnyi ifite ndetse no kuba umutoza wayo Arteta icyo gikombe ntacyo azi. Indi mbogamizi ikomeye ni Igikombe cy’Isi nta wamenya ibizavamo, ishobora kuvunikisha abakinnyi bikagorana. Uyu mwaka ishobora kuzatanga akazi gusa izaza mu makipe ane ya mbere.”
Si ubwa mbere Mugenzi agaragayeho udushya mu kazi ke k’itangazamakuru kuko hari igihe yogoshewe muri studio. Icyo gihe yari yavuze ko Manchester United itsinda Manchester City birangira itsinzwe, Jado Max bakoranaga yamwogosheye muri studio.
Mugenzi Faustin yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Radio Authentic, Contact Fm, Isango star na Radio/Tv10.
FT: Leeds 0-1 Arsenal. SIMBIGARUKAHO ati Arsenal iraryoshye😂😂😂 #PremierLeague #Arsenal pic.twitter.com/Tn6jHqKtgG
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) October 16, 2022



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!