Ubukwe bw’aba bombi biteganyijwe ko buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019 aho gusaba no gukwa bizabera ku Ngoro Ndangamurage i Huye, gusezerana imbere y’Imana bikabera mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye.
Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko naho Mukeshimana akagira 40. Mu gihagararo bombi ntibareshya, kuko uyu mukobwa afite ubumuga bw’ubugufi bukabije aho yemeza ko ari munsi ya metero.
Bamaze gusezerana mu Murenge kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019.
Mukeshimana asanzwe atuye mu Murenge wa Mbazi naho Ndayitege aba mu wa Huye ari naho bazatura nyuma yo gukora ubukwe.
Nyuma y’uko impapuro z’ubutumire mu bukwe bwabo zisohotse ndetse n’amafoto yabo yo gusezerana mu murenge akajya hanze, benshi batangariye aba bageni.
Hari abavuga ko umusore hari inyungu y’amafaranga cyangwa indi mitungo akurikiranye ku mukobwa abandi bakavuga ko ari urukundo ruri hagati yabo ndetse Imana ari yo yabahuje.
Mukeshimana Josée yabwiye IGIHE ko hashize umwaka umwe bamenyanye kandi umusore yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.
Avuga ko akora akazi mu Nzu Ndangamurage i Huye ko kwigisha abanyeshuri no gutembereza abahasura kamuhemba 70 000 FRW ku kwezi naho umusore bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).
Ati “Mpembwa ibihumbi 70 ariko ni njye utunze urugo kuko mbana n’umukecuru n’abuzukuru be babiri. Ikintu cyose cyo mu rugo ni njye ukimenya kuko turi abakene.”
Avuga ko abari kwibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.
Ati “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”
Yakomeje avuga ko na bo bagiye bumva amagambo abavugwaho.
Ati “Bavuze ko ngo musée (Inzu Ndangamurage) yamunguriye miliyoni eshatu, njyewe rwose ntacyo nigeze mugura. Ariko njye ndavuga ngo kubera ko ntazi aho Imana inyuza nk’uko yampaye akazi, singiye kwanga ibyo Imana yamutumye.”
Ndayitegeye yahoze asengera muri Zion Temple mu Mujyi wa Huye ariko yasanze Mukeshimana muri ADEPR Gako kugira ngo urugo rwabo ruzabe rwunze ubumwe mu kwemera.
Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’ubukwe avuga ko Inzu Ndangamurage yabatije aho buzabera ariko nta binyobwa n’ibiribwa bihagije bihari kuko nta bushobozi bafite ariko bizeye ko Imana izabibafashamo.
N’ubwo hasigaye amasaha make ngo ubukwe bwabo butahe, Mukeshimana avuga ko nta n’imodoka n’imwe yo kuzagendamo bafite.
Avuga ko we na Ndayitegeye bemeranyije ko bazabyara umwana umwe bakamurerana n’undi uwo musore asanzwe afite.
Ndayitegeye yavuze ko yakunze Mukeshimana amukundiye uko ari nta kindi yitayeho kandi ari igisubizo cyavuye mu masengesho basenze.
Ati “Namukundiye uko ari. Nta kindi kintu nigeze ndebaho bitewe n’uko ari umukobwa ukeneye umugabo. Josée ni Imana yamumpaye […] Imana yaduhuje kuriya habayeho gusenga maze Imana iraduhuza.”
Abakeka ko yaba amukurikiyeho amafaranga cyangwa indi mitungo ngo baribeshya cyane.
Ati “Abo bantu ibyo bakeka ntabwo ari byo kuko kuva na mbere dukundana abatangiye kubimenya ni icyo bakekaga ariko njyewe ndabizi neza ko Josée nta mafaranga afite nta mitungo afite.”
“Ayo magambo nayumvise hanze ndayamubaza aravuga ngo ‘nta kintu mfite niba ari na byo waba ukurikiye ejo utazabibura ugasanga biteye ikibazo, nagiraga ngo mbikubwire mbere y’igihe ko nta kintu nigirira’.”



















TANGA IGITEKEREZO