00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupolisi washyize kuri OnlyFans amashusho yambaye impuzankano yahagaritswe mu kazi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 1 December 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Umupolisi witwa Nicole G. Gabriel wo muri Argentine, yahagaritswe mu kazi nyuma yo gushyira amashusho ye ku rubuga rwa OnlyFans ruzwiho gucuruza amashusho y’urukozasoni, yambaye umwambaro wa polisi.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yashyiraga amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga no kuri OnlyFans, ariko yambaye impuzankano ya polisi, ibintu abayobozi be bagaragaje ko batishimiye na gato.

Nyuma y’uko ayo mashusho ye akwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nicole yahise ahagarikwa mu kazi ibintu bishobora no kumuviramo no kugatakaza burundu.

Itangazamakuru ryo muri ako karere ryatangaje ko uyu mupolisi yari asanzwe akorera i Buenos Aires, muri Argentine.

Nicole amaze imyaka igera kuri itatu akora muri polisi ndetse afite abakurikira benshi cyane kuri OnlyFans. Mu mafoto n’amashusho amwe, amugaragaza akoresha ibikoresho by’akazi nk’amapingu mu bikorwa bihabanye n’akazi.

Abakoresha internet benshi banenze amashusho ye y’urukozasoni, bavuga ko gukoresha nabi umwambaro wa polisi bishobora kumukururira ibibazo by’amategeko ndetse hari n’abamushinje gusebya inzego z’umutekano.

Polisi ya Buenos Aires yatangaje ko nyuma yo kubimenya yahise itangira iperereza ry’imbere mu kigo, igaragaza ko imyitwarire ye mibi yangiza bikomeye icyubahiro cy’ishami rya polisi.

Raporo ivuga ko uyu mukobwa ukoresha OnlyFans yakoresheje nabi impuzankano n’ibikoresho bya polisi yari yarahawe, binyuze mu Itegeko rigenga umutekano rusange. Nicole azakomeza guhagarikwa kugeza iperereza rirangiye.

Umupolisi yahagaritswe mu kazi nyuma yo gusakaza amashusho kuri OnlyFans yambaye impuzankano y'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages