Uyu mukobwa w’imyaka 20 yashyiraga amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga no kuri OnlyFans, ariko yambaye impuzankano ya polisi, ibintu abayobozi be bagaragaje ko batishimiye na gato.
Nyuma y’uko ayo mashusho ye akwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nicole yahise ahagarikwa mu kazi ibintu bishobora no kumuviramo no kugatakaza burundu.
Itangazamakuru ryo muri ako karere ryatangaje ko uyu mupolisi yari asanzwe akorera i Buenos Aires, muri Argentine.
Nicole amaze imyaka igera kuri itatu akora muri polisi ndetse afite abakurikira benshi cyane kuri OnlyFans. Mu mafoto n’amashusho amwe, amugaragaza akoresha ibikoresho by’akazi nk’amapingu mu bikorwa bihabanye n’akazi.
Abakoresha internet benshi banenze amashusho ye y’urukozasoni, bavuga ko gukoresha nabi umwambaro wa polisi bishobora kumukururira ibibazo by’amategeko ndetse hari n’abamushinje gusebya inzego z’umutekano.
Polisi ya Buenos Aires yatangaje ko nyuma yo kubimenya yahise itangira iperereza ry’imbere mu kigo, igaragaza ko imyitwarire ye mibi yangiza bikomeye icyubahiro cy’ishami rya polisi.
Raporo ivuga ko uyu mukobwa ukoresha OnlyFans yakoresheje nabi impuzankano n’ibikoresho bya polisi yari yarahawe, binyuze mu Itegeko rigenga umutekano rusange. Nicole azakomeza guhagarikwa kugeza iperereza rirangiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!