00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurwayi akurikiranyweho gukubita abaganga bamuvuraga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 January 2017 saa 11:50
Yasuwe :

Umugore witwa Lynne Peters wo mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza, yakubise ndetse akomeretsa abaganga n’abaforomo bamuvuraga nyuma y’uko bamubwiye ko bagiye kumwongerera umwuka.

Uyu mugore w’imyaka 56, yatangaje ko yakoze ibyo bitewe n’ubwoba yagize nyuma yo kumva ko agiye kongererwa umwuka.

Uyu mogore ngo yagiye kwivuza maze abaganga basanga igipimo cy’umwuka we kiri hasi maze bahitamo kubanza kumwongerera umwuka mbere yo kumuha indi miti, ari nabwo yahitaga arakara atangira kubakubita karahava.

Metro itangaza ko mu bantu bakubiswe n’uyu mugore harimo umujyanama ku bitaro bya Wythenshawe byo mu Mujyi wa Manchester yakubise umugeri mu nda, umuganga yakubise mu maso n’umukozi w’isuku ku bitaro yasunikiye ku gikoresho cyo muri ibyo bitaro.

Abashinzwe umutekano muri ibyo bitaro bahise batabara bwangu bahosha izo mvururu mbere y’uko polisi ihagera.

Umwe mu baganga bakubiswe n’uwo murwayi, yavuze ko atari yiteze gukubitirwa n’umurwayi mu kazi, yemeza ko ari ibintu bibabaje kuri we no kuri bagenzi be bakubiswe n’uwo mugore.

Uyu mugore wajyanywe mu rukiko rwo mu Mujyi wa Manchester, yemeye ibyo yakoze avuga ko yabitewe n’ubwoba yagize bw’uko yari agiye kongerwa umwuka.

Uyu mugore yabwiwe ko ashobora gufungwa amezi atandatu.Yategetswe gutanga ama pound 100 y’impozamarira kuri uwo mukozi w’isuku n’andi 50 kuri buri muganga yakubise.

Lynne Peters yakubise abaganga atinya kongererwa umwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages