Yoshikazu Higashitani, wamenyeakanye cyane kubera ibiganiro yatangaga kuri Youtube, yaje gutorerwa kuba umusenateri ariko yari amaze amezi arindwi atitabira ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.
Kuri Youtube uyu musenateri yari azwi nka GaaSyy. Abasesenguzi bavuze ko ashishikajwe n’amashusho amugira icyamamare kurenza gukorera abaturage bamutoye.
Higashitani w’imyaka 51 yatowe muri Nyakanga umwaka ushize. Iki gihe cyose amaze yagumye i Dubai ndetse afite ubwoba ko aramutse akandagije ikirenge mu Buyapani ashobora gufungwa.






Ibitekerezo 0