Ni ukuvuga ko mu gihe abagabo aribo bari bazwiho ubushoreke cyangwa kugira abagore benshi, ubu n’abagore bazaba bemerewe kubikora kandi bikemerwa n’amategeko.
Ni igitekerezo cyatanzwe na Minisiteri ishinzwe imibereho myiza ariko kitavuzweho rumwe, ndetse abihayimana bamwe bamaze kwandika bitandukanye nabyo.
Uyu mushinga Guverinoma ivuga ko ugamije kuzana uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Muri iyo mbanzirizamushinga harimo ibintu bishya birimo kwemera ugushyingirwa kwakorwaga mu madini atandukanye nk’aba-Hindu, Abayahudi, Abayisilamu n’Abarasta.
Guverinoma yagaragaje ko kuba ayo madini afite imyemerere itandukanye ituma bamwe bashaka abagore barenze umwe nyamara Leta ntibihe agaciro, byafatwa nk’ivangura.
Ikinyamakuru Independent Online cyo muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko Minisitiri Aaron Motsoaledi yavuze ko kuba abagore bakwemererwa kugira abagabo benshi, ari bumwe mu busabe bwavuye mu biganiro bagiranye n’abanyamadini, abayobozi gakondo, abashakashatsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Uretse ubushoreke bw’abagore, ubw’abagabo nabwo buzaba bwemewe iyo mbanzirizamushinga niramuka yemewe.
Bamwe mu bayobozi gakondo bagaragaje ko bashyigikiye ubushoreke bw’abagabo ko bwakwemerwa n’amategeko, gusa bamaganye ubw’abagore ngo kuko atari umuco nyafurika.
Icyo cyifuzo cya Leta nticyaguye neza abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bayishinja gukora amabara, abandi bakavuga ko ari uguca umuco nubwo abagishyigikiye bemeza ko ari uburinganire bwo kuba umugore na we yahitamo ikimubereye.
Abatuye Afurika y’Epfo bemerewe gutanga ibitekerezo kuri izo ngingo nshya mbere y’uko zifatwaho umwanzuro zigashyirwa mu itegeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!