Umushoferi w’imodoka w’umushinwa Han Yue yaciye agahigo yandikwa mu gitabo cya Guinnesa World Records ubwo yaparikaga adahagaze imodoka hagati y’izindi 2 ziteganye hagasigaramo Cm 8.
Han yashoboye kwinjiza imodoka ye hagati y’imodoka abyiri ziteganye zasigaga cm 8 gusa ugereranyije n’uburebure bw’imidoka ye mu irushanwa ryiswe China Drift Championship ryabereye Chongqing Olympic Park.
Han yahise akuraho agahigo kari gafitwe n’umwongereza Alastair Moffatt guhera mu 2013 wari yabashije guparika muri cm 8,6.
Ni ubwa kabiri aka gahigo gatwawe n’umushinwa, uwa mbere yagatwaye mu 2012 abashije kwinjiza mu mwanya usiga cm 15.
Han kandi yagaragaje ubuhanga budasanzwe hamwe na mugenzi we Zhang Shenjun batwara imodoka ku mapune abiri mu gihe cy’umunota ikazenguruka ishuro 10.
Han yavuze ko icyamuteye gukora ibyo byose ari ukugirango agarure agahigo kahoranwe n’Abashinwa ndetse agaragarize isi yose ko u Bushinwa aribwo bufite abashoferi ba mbere ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO