00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushumba mu Bangilikani yakoresheje imvugo ya Kiyisilamu Abakirisitu baramutwama

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 13 March 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, ari mu mazi abira nyuma yo gukoresha imvugo ikunda gukoreshwa n’Abayisilamu mu kubaha Imana imbere y’abakirisitu batabyishimiye ahubwo bakemeza ko binyuranije n’amahame y’itorero kwemerera amagambo ya kiyisilamu gukoreshwa mu rusengera.

Musenyeri Giles Goddard, wa Diyosezi yitiriwe Mutagatifu Yohana iri ahitwa Waterloo, mu Mujyi wa London yatanze ubutumwa bwiswe ubwa Kiyisilamu mu rusengero ayoboye Mu nyigisho yatanze akaba yaragize ati ‘’We love Allah’’ bisobanuye ngo “dukunda Imana”, abenshi bakaba batumva neza ibyakozwe n’uyu mushumba.

Nk’uko tubikesha Daily Mail, bwari ku nshuro ya mbere ibi bibaye mu mateka, kuko ibikorwa by’Abayisilamu bitigeze bikorerwa mu nsengero z’Abongereza, ari na byo byateje umukwa mubi.

Musenyeri Giles Goddard

Uyu mukuru w’itorero akaba yabyise agahomamunwa kuko byabangamiye ubusugure bwaryo.

Rev Goddard yavuze ko ibyo yakoze atari bibi kuko nta kibi yari agamije uretse guha abantu umwanya wo gusenga Imana.

Abinyujije ku rubuga rwa internet yabwiye abakirisitu ko ibyabaye bitanyuranyije n’amategeko kandi ko bitari bikwiye guca ibikuba mu bantu.

Urusengero ruyoborwa n'uyu mushumba

Yagize ati ‘’Birashimishije kandi biteye ishema kuba urusengero rwacu ari urugo rwakira abashyitsi Imana dusenga n’imwe, yo iduha ubuzima n’urukundo. Dukwiye kuba umwe kandi tugaharanira gushyira hamwe aho guharanira ibidutandukanya.”

Rev. Robin Weekes Umuyobozi wa Angilikani i Wimbledon we yatangaje ko ibyabaye binyuranyije n’amahame y’itorero bikaba ari n’ikizira kuko bikorogoshora Abakirisitu bemera Imana nk’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages