Uyu mugabo utigeze utangazwa amazina, yakoreye uru ruganda igihe kinini aho yari ashinzwe kwenga inzoga ndetse akuriye abandi. Mu nshingano ze harimo no kugenzura ubuziranenge bwazo mbere yo kuzishyira mu macupa.
Mu kirego yatanze mu Rukiko rushinzwe gukurikirana ibirego bijyanye n’umurimo muri Brazil, yagaragaje ko yatangiye aka kazi mu 1976 afite imyaka 26. Icyo gihe ngo nta burambe yari afite muri aka kazi kandi nta wamuburiye ku ngaruka zo gusogongera akarenza urugero.
Bityo ngo uyu mugabo yaranywaga akiyongeza, birangiza ingano y’inzoga nyinshi anywa imuhinduye imbata yazo, kunywa nke bitangira kumugora. Mu gihe yari muri aka kazi, uyu mugabo ntiyigeze asuzumwa, kugira ngo harebwe uburyo ubuzima bwe buhagaze.
Gusa ubuyobozi bw’uru ruganda bwavuze ko mu nshingano z’umusogongezi hatarimo kunywa izirengeje urugero, bityo ngo uru ruganda ntacyo rukwiriye kubazwa.
Ikindi ngo uyu mugabo yari afite uburambe mu kazi, ku buryo byari bushoboke ko yari kujya amenya ingano y’inzoga anywa, zikaba zihagije kugira ngo yuzuze inshingano ze.
Urukiko rwaje gufata icyemezo cyo kwanga ikirego cy’uyu mugabo, cyane ko ibimenyetso bishimangira ikibazo cyo kunywa inzoga zikabije cyatangiye kwibasira uyu mugabo amaze gusezera muri aka kazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!