Ubu burwayi buterwa no kubura uturemangingo dufasha mu mikorere y’urura runini, bigatuma umuyoboro w’umwanda udakora.
Uko imyaka yagiye ihita uwo musore atiherera, byatumye inda ye yuzuramo ibilo bigera kuri 13 by’umwanda, maze uwo mwanda ukora icyo abaganga bise megacolon.
Nubwo uyu musore yari amaze imyaka 22 yose atazi umuryango w’ubwiherero, ababyeyi be ntibyigeze bibahangayikisha, kuko ngo bumvaga atari ikibazo gikomeye. Igihe yarembye bigasaba ko ajyanwa kwa muganga, urura rwe rwari rwarakwedutse rugera kuri 80 cm, rwuzuyemo umwanda wamaze imyaka wirunda.
Abaganga bamaze amasaha atatu bamubaga kugira ngo bamukuremo urwo rura hamwe n’uwo mwanda. Igitangaje, ni uko abo baganga babashije gutabara amagara y’uyu musore ntahasige ubuzima. Iyi nkuru yanditswe n’urubuga rwa Hindustan Times.
Nubwo Hirschsprung disease ari uburwayi budasanzwe, kwirengagiza imikorere y’umubiri ni ikibazo cyateza ingaruka buri wese. Iyo umuntu atinze kwiherera, urura runini rugenda rukamura amazi mu musarane, bigatuma wumagara kandi ukarushaho gukomera, bikaba intandaro yo kwiherera impatwe cyangwa se constipation.
Ibi bishobora guteza ibibazo bikomeye nk’ifungana ry’umusarane cyangwa se fecal impaction, aho umwanda ukomera cyane ku buryo utashobora gusohoka hatabayeho ubuvuzi bwihariye cyangwa kwangirika k’urura bizwi nka gastrointestinal perforation, aho urura rutoboka, bikaba rimwe na rimwe byanateza urupfu.
Iyo umuntu akunda kwifata kenshi ntajye mu bwiherero, urura rugenda rwaguka kandi rukagenda rutakaza ubushobozi bwo kumva ubushake bwo kwiherera. Ibi bishobora guteza ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo kugira ubushake bwo kwiherera, bigatuma umwanda wiyongera mu nda.
Mu gihe ari uburwayi bukomeye nk’uko byagenze kuri uriya musore, bishobora guteza ukwiyongera k’ubwandu mu mara no kongera ibyago bya kanseri y’urura.
Ubushakashatsi bwakozwe na Doctissimo bwerekana ko 10 kugeza kuri 15% by’abantu bakuru bafite ikibazo cyo kugira impatwe, bitewe n’impamvu zitandukanye nk’imirire, imibereho, n’imiti bakoresha.
Imyitwarire yo kwanga kwiherera kenshi itangira mu bwana. Abana benshi batangira gutinya kujya ku bwiherero nyuma yo kurwara inzoka cyangwa kugira impagarara mu mara, bigatuma bagira ubwoba bwo kwiherera. Iyo iki kibazo kititaweho, umubiri wabo ukomeza kubika umwanda wakusanyijwe mu mara yo hasi, bikagabanya ubushobozi bw’urura bwo gutanga ubushake bwo kwiherera.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 2–3% by’abana batinya kujya ku bwiherero, bityo bikaba ngombwa ko ababyeyi bakurikirana imigenzereze y’abana babo, bakabafasha kumenya kujya ku bwiherero nta bwoba.
Iyo bidakozwe abana bashobora kugira impatwe ihoraho, cyangwa bigatuma umwanda ubacika ku buryo butunguranye, bikabatera ipfunwe no kwitera icyizere.
Nk’uko kwirengagiza ubushake bwo kwiherera bigira ingaruka, no kwanga kwihagarika bishobora guteza ibibazo bikomeye. Iyo umuntu yirengagije ubushake bwo kwihagarika, inkari zigenda ziyongera mu ruhago, bigatuma rwaguka.
Iyo ubigize akamenyero bishobora kugabanya imbaraga z’uruhago, bikaba intandaro y’indwara nka urinary incontinence yo kutabasha kugenzura uko wihagarika.
Byongeye kandi gufunga inkari igihe kirekire, bishobora gutuma bagiteri ziyongera, bikongera ibyago byo kwandura indwara z’imiyoboro y’inkari zizwi nka urinary tract infections (UTI). Iyo bikomeje, bishobora gutera kwangirika kw’impyiko, kuzana utuntu tumeze nk’amabuye mu ruhago bizwi nka bladder stones, ndetse no kwangirika kw’izindi ngingo.
Nubwo abantu benshi babona ko kwanga kwihagarika cyangwa kwiherera ari ibisanzwe, kubigira ingeso bishobora kugira ingaruka zirambye ku buzima bwawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!