Nkuko tubikesha Daily Mail, Kylie w’imyaka 24 utari ufite icyizere cyo kuzigera agira umwana ngo umunsi umwe abe yakwitwa papa , nyina umubyara yemeye gutwita intanga ze hamwe zihurijwe hamwe n’intanga ngore zatanzwe n’umuntu utazwi. Gutwita umwana utari uwawe bisannzwe byemewe n’amategeko mu gihugu cy’u Bwongereza.
Nubwo nyina wa Kylie yatwise inda y’intanga z’umuhungu we hamwe n’umubyeyi utaramanyekanye, ntibyamubujije kwitwa umubyeyi n’umuvandimwe w’uwo yari amaze kubyarirwa na nyina.
Nubwo uyu mwana wavutse bitangaje yageze ku isi muri Nyakanga 2014, mu cyumweru gishize nibwo Kylie yemerewe kumurera nka se umubyara wemewe n’amategeko, kuko mbere yafatwaga gusa nk’umuvandimwe we bisanzwe.
Ubucamanza bwemeje ko Miles ari umwana wemewe n’amategeko w’uyu musore w’umutinganyi akaba yaramubyaranye n’umugore utazwi, ndetse bunasobanura ko Anne Casson ari nyirakuru w’umwana.
Nyuma y’aho iyi nkuru imenyekaniye, Kylie yahuye n’ibibazo byinshi, abantu bafite urujijo ku bidasanzwe we n’umuryango we bakoze, dore ko bafataga Kylie nka se wa Miles, bakongera bakamufata nk’umuvandimwe we. Naho Anne Casson we agafatwa nka Nyina wa Miles akaba na Nyirakuru ingunga imwe.
Mu magambo ye Kylie yasubije ababifiteho urujijo bose agira ati: ”Ndabizi ko hari bamwe batemeranywa natwe ku byo twakoze, ariko ndibwira ko uwo ari we wese washobora kwita ku mwana afite uburenganzira bwo kumugira, umwana wanjye ameze neza, arakunzwe kandi ni njye umwitaho.”
Umuganga wakurikiranye uyu muryango yavuze ko ari byiza ko umugore ufitanye isano ya hafi ariwe watwita kuko hari ubwo uwa kure amara kubyara agahita yiyitirira umwana kandi icyo gihe n’amategeko aramurengera.
Naho kurundi ruhande Casson, Nyirakuru w’umwana yatangaje ko yahisemo kumubyara abazwe kuko yumvaga umwana utari uwe ataragombaga kumubyara mu buryo busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO