Mu gihe uyu mutingito wabaga warogoye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save the Children, Janti Soeripto ubwo yari afite ijambo asobanurira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ibyerekeye ikibazo cy’inzara muri Gaza, ndetse n’igitero cya drones giherutse guhitana abakozi b’umuryango w’ubutabazi muri Gaza.
Ubwo Janti yari afite ijambo yabajije abari bamuteze amatwi niba ibyo yumvishe ari umutingito ngo akomeze ijambo, ndetse ararikomeza ariko nyuma gato telefone z’abo bari kumwe zumvikanamo intabaza ko ibiri kuba ari umutingito.
Mu bindi bice by’Umujyi wa New York no mu nkengero na ho humvikanye uyu mutingito. Nko mu Mujyi wa Manhattan, imodoka zavugije amahoni ari nyinshi mu gihe umutingito wumvikanga mu mihanda ndetse inyubako zimwe ziranyeganyega.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Brooklyn na bo bavuze ko bumvise urusaku rwinshi rw’inyubako zatitizwaga n’umutingito ndetse na telefone zimwe zibura ihuzanzira ubwo abantu benshi bageragezaga guhamagara bashaka kumva uko abantu babo bameze.
Kugeza mu masaha y’igicamunsi, nta makuru y’abakomeretse cyangwa ibyangirikiye muri uyu mutingito byari byamenyekanye, gusa nta n’ibifatika byagaragaraga ko byaba byangiritse muri New York nk’uko abayobozi b’umujyi babitangaje.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Isi cya Amerika cyatangaje ko uyu mutingito ushobora kuba wageze ku bantu barenga miliyoni 42.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!