00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’umugore utoranya abakinnyi agendeye ku burebure bw’ibitsina yatunguye benshi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 January 2019 saa 10:51
Yasuwe :

Umugore witwa Imke Wuebbenhorst uheruka kugirwa umutoza w’ikipe y’abagabo ya BV Cloppenburg, mu cyiciro cya gatanu, yatunguye benshi avuga ko mu gutoranya abakinnyi akinisha agendera ku burebure bw’ibitsina byabo.

Wuebbenhorst w’imyaka 30, yakiniye ikipe y’abagore y’u Budage y’abatarengeje imyaka 20 ari umukinnyi wo hagati. Ikipe atoza kuva mu kwezi gushize, ni yo iri ku mwanya wa mbere.

Aganira n’ikinyamakuru cya Welt, mu buryo bwo gutebya yabajijwe niba atabanza kuvuza inzogera mu gihe ashaka kwinjira mu rwambariro kugira ngo adasanga abakinnyi bambaye ubusa.

Bitunguranye Wuebbenhorst yasubije ko adashobora guteguza abakinnyi be ngo bambare, kuko iyo agiye gutoranya abo ashyira mu kibuga, agendera ku burebure bw’ibitsina byabo.

Yagize ati “Birumvikana ntabwo nabikora, ndi umunyamwuga, iyo ntoranya abakinnyi ngendera ku burebure bw’igitsina.”

Uyu mutoza yaharitse gukina muri 2016, nyuma yo gutwara ibikombe bibiri byo ku mugabane w’u Burayi mu ikipe y’abaterengeje imyaka 19. Yakiniye ikipe y’abagore ya Hamburg, anatoza Cloppenburg y’abagore nyuma yo kuyikinira.

Ntakunda abantu bamusuzugura kuko atoza abagabo kandi ari umugore, ahubwo we ashaka ko bemezwa n’ibikorwa bye.

Ati “ Ndashaka ko abantu bancira imanza bagendeye ku musaruro wanjye, atari ibyo kuba ndi umugore cyangwa umugabo. Nta kibazo mfite mu gutanga amategeko, ndi umwarimu.”

Kuba Wuebbenhorst ari we mugore rukumbi utoza ikipe y’abagabo mu byiciro bitanu by’umupira w’amaguru w’u Budage, byateje impamagarara mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu, ariko we arajwe ishinga no gukora akazi ke neza.

Yagize ati “Dusigaje imikino 12 yonyine, ni akazi gakomeye. Bagenzi banjye benshi bagiye bavuga ko ari nk’ubwiyahuzi bambaza impamvu mbikora. Ubwoba bwonyine mfite ni uko twamanuka mu kindi cyiciro bitewe n’uko ndi umugore.”

Imke Wuebbenhorst ngo umukinnyi atarebeye igitsina kumushyira mu kibuga byagorana
Imke Wuebbenhorst yatangariwe ku bw'uburyo akoresha ahitamo abakinnyi
Yisanzura ku bakinnyi b'abagabo n'ubwo ari umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages