Bezos, utunze urubuga rw’iguriro, Amazon, ku wa Gatanu ubwo abantu batandukanye ku isi bizihizaga iminsi ya Thanksgiving Black Friday baguze cyane ibicuruzwa kuri urwo rubuga bituma imigabane ye ku isoko izamukaho 2.5%.
CNN ivuga ko abaguzi bo kuri iyo minsi mikuru biyongeyeho 18% bigatuma ku wa Gatanu Bezos yinjiza miliyari 2.4 z’amadorali z’inyungu gusa.
Eff Bezos afite imigabane ya miliyoni 78.9 muri Amazon ifite agaciro ka miliyari 93.6 z’amadorali, atunze n’ibindi bigo by’ubucuruzi nk’ikinyamakuru The Washington Post na Blue Origin ariko byo bimwinjiriza make cyane.
Imigabane ya Amazon yazamutseho 58%, Bezos yinjiza miliyari 34 $ na miliyari 2.4$ yinjije ku wa Gatanu zonyine zamushyirisha ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 1000 bakize kurusha abandi ku isi.
Bezos yakuye Bill Gates ku mwanya w’umukire wa mbere ku isi muri Nyakanga, aza kuwuvaho mu Ukwakira ariko ubu Gates, nyiri Microsoft afite miliyari 89$ gusa, bivuze ko Bezos amurusha miliyari 11 zose.
Gates ni we muherwe wigeze gutunga miliyari 100 z’amadorali mu mateka. Icyo gihe hari mu 1999 ubwo imigabane y’ibigo bya internet yari yazamutse cyane.



















TANGA IGITEKEREZO