Ni ibintu bigoranye ko buri wese ahita abyiyumvisha uko umuziki wacurangirwa mu bitaro, by’umwihariko mu ibagiro, aho abaganga basabwa gukora bashyizeho umutima ngo hatagira ikitagenda neza bikaba byakururira umurwayi wabazwe kuhasiga ubuzima.
Nyamara abahanga mu kubaga abarwayi bagaragaza ko umuziki ugira uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’igikorwa, aho ufasha abaganga gukora akazi neza intekerezo ziri hamwe, ndetse ukarinda umurwayi kuba yagira ubwoba n’ihungabana.
Icyakora ushobora no gutuma abaganga batumvikana neza mu gihe bavugana nubwo ari ibintu bidakunze kubaho.
Inzobere mu kubaga abarwayi akaba n’umuyobozi w’izo serivisi mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Faustin Ntirenganya yaganiye n’umunyamakuru wa IGIHE, maze asobanura akamaro k’umuziki mu ibagiro.
Dr. Ntirenganya avuga ko nubwo atari ihame ko umuziki ucurangwa mu ibagiro, ariko uhakoreshwa cyane nka 80%.
Ati “Usanga harimo akaziki gatuje kagenda buhoro cyangwa se kihuta atari cyane bitewe n’amahitamo y’umuganga ubaga.”
Abajijwe akamaro k’uwo muziki mu migendekere myiza y’igikorwa, yasubije ko ugira akamaro haba ku baganga ndetse no ku barwayi.
Ati “Ku barwayi usanga akenshi icyo yibuka iyo akangutse ari ubwoko bw’umuziki yumvaga mbere yo gusinzira [kubagwa]. Ubushakashatsi bwerekana ko umuziki utuje utanga umutuzo, ukagabanya ubwoba,ihungabana no guhangayika bitabura mbere yo kubagwa.”
Yemeza ko na nyuma yo kubagwa ibyo bishobora gukomeza, bikaba byatuma umurwayi akenera imiti mike.
Ku ruhande rw’abaganga, ngo umuziki ushobora kugabanya umunaniro n’intekerezo nyinshi (stress), ugatuma abaga abishyizeho umutima bityo igikorwa kikagenda neza.
Dr Ntirenganya ati “Umuziki wongera imikoranire myiza hagati y’itsinda ry’abaganga [bari kubaga], ugabanya umunaniro mu ntekerezo ndetse ukaba watuma igikorwa kirushaho kugenda neza. Ubushakashatsi bwerekana ko ushobora no gutuma umuganga akora icyo gikorwa ari cyo kimuri mu ntekerezo gusa.”
Umuziki ntubangamira muganga cyangwa umurwayi
Dr. Ntirenganya abajijwe niba nta ngaruka mbi umuziki ushobora kugira ku murwayi uri kubagwa cyangwa muganga ukora icyo gikorwa, yavuze ko muri rusange nta zihari.
Ati “Muri rusange ntacyo gusa hari abatekereza ko umuziki warangaza abaganga cyangwa ugatuma batumvikana neza. Ubushakashatsi buhari ubu bwerekana ko ibyiza byawo biruta cyane utubazo [duke] watera.”
Uretse abarwayi babagwa, yavuze ko no ku bandi barwayi umuziki ushobora kubagirira akamaro cyane ko hari n’aho ukoreshwa nk’umuti (music therapy).
Ati “Abandi bawukoresha mu kuvura ububabare cyane cyane muri za palliative care [guhumuriza abafite uburwayi bukomeye cyane] n’ahandi.”
Dr Ntirenganya yavuze ko ari ngombwa guhitamo umuziki ujyanye n’ikigamijwe, kandi akenshi umurwayi na we akagira uruhare mu guhitamo ubwoko bw’umuziki yakumva umufasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!