Ikinyamakuru Maravi Post, cyatangaje ko umugore mushya wa Mswati III, ari umukobwa w’imyaka 19 witwa Siphelele Mashwama, akaba umukobwa wa Minisitiri Jabulile Mashwama ushinzwe umutungo kamere n’ingufu.
Umuyobozi ushinzwe imihango y’i bwami, Hlangabeza Mdluli, yemeje ko Umwami Mswati III yarongoye umugore wa 14 kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Yagize ati “Umugore mushya ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umwami yitabiriye inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”
Yakomeje avuga ko Umwami Mswati III yahisemo uyu mugore ubwo yiteguraga kujya i New York. Mu muco wa Swaziland ni ibisanzwe ko Umwami atoranya umugore mushya buri mwaka. Uyu mugore akaba yaramutoranyije mu myiyereko izwi nka ‘Umhlanga’ iba buri mwaka muri Kanama cyangwa Nzeri.
Umwami Mswati III yimitswe mu 1986 afite imyaka 18, yasimbuye Se, Sobhuza II wapfuye afite imyaka 82 n’abagore barenga 125.
Swaziland nicyo gihugu gifite abantu benshi bafite ubwandu bwa virusi itera Sida ku Isi. Abagera ku bihumbi 210 muri miliyoni 1.2 barayifite.



















TANGA IGITEKEREZO