Hong Hong yavukiye mu ntara ya Hunan muri Mutarama uyu mwaka afite intoki 15 n’amano 16,ndetse n’ibiganza bibiri ariko byose nta rutoki rw’igikumwe ruriho.
Abaganga bamusuzumye basanze ikibazo afite gikomoka ku buryo bwitwa polydactylism buba ku bantu, imbwa n’injagwe bugatuma bagira intoki n’amano bidasanzwe.
Ikigo kivura abana cya Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ( Children’s Healthcare of Atlanta) kigaragaza ko ubu buryo butuma umwe mu bana igihumbi avukana amano cyangwa intoki birenze akenshi bigakurwaho binyuze mu kubagwa nk’uko CNN yabitangaje.
Polydactylism ngo iterwa ahanini n’uruhererekane mu muryango kuko usanga niba umubyeyi afite nk’amano cyangwa intoki zirenze eshanu, ashobora no kubyara umwana umeze gutyo.
Ibi ni nabyo abaganga bemeza ko byabaye kuri Hong Hong kuko nyina afite intoki esheshatu n’amano atandatu, ndetse ngo ubwo yari mu nda, ababyeyi be bari bafite ubwoba ko na we ashobora kuvuka ameze atyo.
Kugeza ubu Hong Hong aracyari muto ku buryo adashobora kubagwa .
Abaganga bagiriye ababyeyi be inama zitandukanye aho bamwe bavuga ko kumubaga bigoranye cyane kurusha uko babitekerezaga kuko uretse gukuraho intoki n’amano birenga ku bisanzwe bisaba no gushyiraho intoki za meme zifasha mu gufata ibintu.
Kubaga uyu mwana w’umuhungu ngo bishobora gutwara amadolari ibihumbi 30.
Ababyeyi be bagiye baka ubufasha baciye kuri Internet, kugeza ubu bamaze kubona asaga ibihumbi bitandatu by’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO