Ibi bizwi nka "nocturnal orgasms", ni inkuru abagore batakunze kugarukaho cyane ariko nyuma y'aho Davina yeruriye ko bimubaho kenshi, hari abandi bagore batangiye gutinyuka gushyira hanze ubuhamya bwabo barimo n'uwitwa Marza Tovo nk’uko tubikesha inkuru ya The Independant.
Tovo ufite imyaka 43 avuga ko na we iyo aryamye asinziriye, iki gikorwa kimeze nko kwiroteraho ku bagabo, kijya kimubaho icyakora ngo ntiyibuka igihe nyirizina byatangiriye kumubaho nubwo ahamya ko ari nyuma y'igihe yatangiriye gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo busanzwe.
Mu bijyanye n'urukundo, uyu mugore yagiye akundana n'ab'igitsina gabo ariko avuga ko ibimubaho aba yibona ari kumwe n'undi mugore cyangwa abarenze umwe.
Avuga ko we izi ndoto zimuha ibyishimo adakunze kuzigira kenshi ariko agahamya ko iyo yazigize zimuha ibyishimo bisendereye. Bitandukanye na Davina, Tovo avuga ko bishobora kumubaho inshuro irenze imwe mu ijoro rimwe nubwo ngo biba inshuro nke mu mwaka.
Tovo usanzwe ari umutoza n'umufashamyumvire mu by'urukundo ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ahitwa Florianópolis muri Brazil, avuga ko ibyo byo mu nzozi biryoha cyane ugereranyije n'ibyo mu buzima busanzwe.
Atanga ubuhamya bw'uko bigenda kuri we, Tovo, yagize ati "Buri gihe bimbaho iyo ndi mu nzozi ziryoshye aho mba nibona nkorakoranaho n'undi cyangwa abandi bagore."
Avuga ko yishimira kuba Davina yaratinyutse kuvugira mu ruhame ibimubaho aho agaragaza ko bikwiye gufasha abandi bibaho, bakumva ko nta pfunwe biteye ndetse bakajya banabyishimira.
Si byo gusa kuko avuga ko ‘nocturnal orgasm’ yamugejeje ku byishimo atajyaga ahabwa n'abo bakundanye mbere.





Ibitekerezo 0