Kuri uyu wa 21 Mata 2017, nibwo UNHCR yibutse abari abakozi bayo bagera kuri 11, bishwe mu 1994 bazira ko ari Abatutsi.
Muri uyu muhango hatanzwe ubutumwa bw’ihumure, ndetse bagaragaza ko kwibuka ari uburyo bwo guha agaciro abishwe bazira ubwoko bwabo, no guharanira gukomeza kwiyubaka buri wese asigasira ibyagezweho.
Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Azam Saber yavuze ko bibabaje kuba abakozi baharaniraga gutabara ubuzima bw’abari mu kaga barishwe urw’agashinyaguro ndetse agaragaza ko ari ibintu byari byarateguwe hagafatwa n’igihe gihagije cyo kubyigisha.
Ati” Kwica abantu ibihumbi 10 ku munsi, ntabwo bishobora kuza gutya gusa. Byari byaratekerejwe, byari byarateguwe. Ndatekereza ko biri mu nshingano za buri wese kubirwanya, akoresheje ingufu zose afite.”
Yakomeje avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka isobanutse neza, aho yagaragaje ko nk’uko Jenoside yateguwe ndetse abantu bakigishwa urwango, kurwanya ingengabitekerezo yayo bikwiye kwigishwa buri wese akabigira ibye.
Saber yanagarutse ku ijambo ‘Ntibizasubire ukundi’ rikunze gukoreshwa, avuga ko ryavuzwe kenshi ariko Jenoside ikongera igakorwa, akaba yagaragaje ko bituruka ku kuba abantu bataganiriza abana babo ku bubi bw’ibyabaye.
Kuva tariki ya 7 Mata 2017, Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100.



















TANGA IGITEKEREZO