00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ishonga ry’urubura runini ku Isi

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 6 September 2025 saa 12:35
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu kigo BAS (British Antarctic Survey) cyo mu Bwongereza batangaje ko urubura runini ku Isi ruzwi nka A23a ruri gushonga byihuse ari nako rwicamo ibice binini cyane.

Umushakashatsi mu bijyanye n’amazi y’inyanja muri BAS, Andrew Meijers, yasobanuriye CNN ati “Uru rubura ruri gusenyuka byihuse, kandi rukavamo ibindi bice binini cyane.”

Meijers yasobanuye ko uru rubura ruherereye mu majyepfo y’Inyanja ya Antarctic rumaze kugabanukaho kilometero kare 1.700, kandi bishobora gukomeza bitewe n’ikigero cy’ubushyuhe cyazamutse ku Isi.

Uru rubura rupima toni miliyari 1100. Rufite ubuso bwa kilometero kare 3.672. Bivuze ko ruruta Akarere ka Nyagatare na Gatsibo twihurije hamwe kuko igiteranyo cy’ubuso bwatwo ari kilometero kare 3.504.

Urubura rwa A23a rumaze igihe rukurikiranirwa hafi n’abashakashatsi kuva rwakwitandukanya n’urundi rwa Filchner-Ronne mu 1986.

Urubura rwa A23a rupima toni miliyari 1100, rukagira ubuso bwa kilometero kare 3.672

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages