Ni ubushakashatsi bwashyizwe ku kinyamakuru cya ‘Nature’ ku wa 21 Kanama 2025, bugaragaza ko igice cy’uburengerazuba (West Antarctic Ice sheet) kiri gushonga ku muvuduko udasanzwe ugereranyije no mu myaka yashize.
Dr Petra Heil wari uyoboye ubu bushakashatsi yavuze ko urubura rwashonze mu myaka 10 ishize rungana n’urwashonze mu myaka 46 yabanjirije iyo icumi, bigaragaza ko umuvuduko uri hejuru cyane.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize Antarctic yabuze urubura rungana n’urwo yabuze mu myaka 46 yabanje.”
Antarctica ni umugabane uri mu Majyepfo y’Isi (South pole), ufite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 14.
98% by’uyu mugabane bitwikiriwe n’urubura rufite uburebure buri hagati ya kilometero ebyiri n’eshanu.
Ni wo mugabane udatuwe kubera ubukonje buba buwubaho bushobora kugera kuri -89℃.
Ku Isi ahantu hatuwe n’abantu hakonja cyane ni mu gace ka Oymyakon ko mu Burusiya, gashobora kugira ibipimo birenga -67℃, bivuze ko Antarctica igira ubukonje bungana 21.5°C ugereranyije na Oymyakon.
West Antarctic Ice sheet, yonyine ishonze igashiraho byazamura metero zirenga eshanu ku mazi y’inyanja, ziyikikishije zirimo iya Pacifique, iy’u Buhinde, Atlantic n’izindi.
Iri zamuka ryatuma inkombe nyinshi ndetse n’imigi ikikije izo nyanja irimo Hull, Skegness, Middlesbrough, n’indi yo mu Bwongereza birengerwa n’amazi, n’ibindi bice byo mu Burayi birimo umujyi wa Venice na Montpellier.
Imijyi yo muri Amerika irimo New Orleans, Galveston, na Everglades na yo ntiyasigara, ndetse byatuma abaturage benshi bakurwa mu byabo.
Ubu bushakashatsi bugaraza ko atari abantu gusa gushonga k’uru rubura byagiraho ingaruka, kuko n’inyoni zizwi ku izina rya ‘penguins’ byazagera mu 2100 zarazimiye, kuko izi nyoni zikenera urubura rukomeye n’ubukonje bwinshi kugira ngo zirere imishwi yazo.
Professor Nerilie Abram, uri mu bari bayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko kwirinda ibyago bishobora gutezwa n’uru rubura ari ukugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse no gukora ibishoboka ngo ibipimo by’ubushyuye bitazamuka ku rugero rurenze 1,5℃ ku Isi.
Ati “Guverinoma, ibigo by’ishoramari n’ibindi bikeneye gutangira gutekereza ku mpinduka ziri kubera muri Antarctica, mbere y’uko bafata ibyemezo ku buryo bushya bagiye gukoresha bwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!