Byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo iyo ndege yari ihagurutse ku kibuga cya John F. Kennedy International Airport muri New York yerekeje kuri John Wayne Airport muri California.
Byabaye ngombwa ko iyo ndege igwa igitaraganya muri Colorado kugira ngo uwo mugenzi abanze ashyikirizwe inzego z’umutekano.
Ntabwo American Airlines yigeze itangaza uko byagendekeye uwo mukozi wayo gusa batangaje ko badashobora kwihanganira imyitwarire iyo ariyo yose ibangamira umukozi wabo.
Iyo sosiyete yatangaje ko mu gihe uwo mugenzi atarafatirwa ibyemezo n’inkiko, bo bamaze kumufatira imyanzuro yo kuba nta ndege ya American Airlines azongera kugendamo.
Amakuru avuga ko umukozi wo mu ndege yasitaye kuri uwo mugenzi ubwo yari ahatangirwa ibinyobwa, undi akamwadukira akamuhondagura, akanamuvusha amaraso.





Ibitekerezo 0