00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukingo rushya rwa kanseri ruri gutanga icyizere

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 June 2016 saa 10:40
Yasuwe :

Abashakashatsi b’Abadage batangaje ko bamaze kuvumbura urukingo rushobora guhangana na kanseri iyo ariyo yose, binyuze mu guha ubushobozi ubwirinzi bw’umubiri wa muntu kandi bavuga ko rugaragaza icyizere ko ruzakora neza.

Abantu basaga miliyoni umunani buri mwaka ku Isi bapfa bishwe na kanseri, ndetse ikomeje gufata indi sura nyuma y’uko binaniranye kubona umuti cyangwa urukingo rwayo.

Mu gihe abashakashatsi bahugijwe no kubona uburyo bushya bwo guhangana na kanseiri, mu ntangiriro za Kamena, abashakashatsi bo mu Budage batangaje ko bamaze kubona uburyo bwo guha ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu ubushobozi bwo guhangamura ubwoko bwose bwa kanseri.

Ni rukingo rugizwe n’uduce duto tw’agakoko gatera indwara z’amaso (ARN), kavangwa n’ibice bito by’udukoko dutera kanseri bigahindurwa mu isura y’utunyangingo tw’umubiri w’umuntu.

Ibi ngo biterwa mu mubiri w’umuntu bikajya gufatanya urugamba n’utwari dusanzwe duhangana na kanseri, kandi ngo bakoze ku buryo hatabaho kwirwanya.

Abo bashakashatsi bagaragaza ko utunyangingo tw’umubiri muri icyo gihe tudashobora kurwanya utwawutewemo, ahubwo tuzajya dukora akazi ko kurwanya udufite isura nk’iyatwo dushobora kwinjira mu mubiri, two tuzaba ari nk’umwanzi ugabye igitero.

Prof Ugur Sahin, uhagarariye ubwo bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Johannes Gutenberg, avuga ko igerageza ryakorewe ku mbeba zatewemo kanseri zitandukanye, rigaragaza ko ari umuti wihuta mu kandi uboneye.

Uyu muti kandi waje kugeragerezwa ku barwayi batatu ba kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, bitanga igisubizo cyiza kandi nta ngaruka zikomeye byari byagira ku buzima bwabo.

Dr Ugur Sagin, Umuyobozi wa Sosiyete ya BioNTech nayo yagize uruhare muri ubu bushakashatsi ati “Ubushakashatsi bwacu bwavumbuye urukingo rushya rwa kanseri ruhambaye, rutuma ubwirinzi bw’umubiri bugira ubushobozi bwo guhangana n’ubwoko bwinshi bw’udukoko twa kanseri dushobora guhungabanya umubiri.”

Gusa hari impande zigaragaza ko atari ubwa mbere hageragezwa kuvura kanseri yibasira umuntu hifashishijwe ubwirinzi bwe bwite.

Maxi Sciences itangaza ko nubwo aba Badage bemeza ko bafitiye icyizere urukingo rwabo, Alan Melcher inzobere mu by’ubwirinzi bw’umubiri wo mu kigo cy’ubushakashatsi kuri kanseri cy’i Londres, we asanga “nubwo ubwo bushakashatsi hari icyo bwagezeho, bikigoye kwerekana neza ko ibyavuyemo ko hari icyo byamarira umubiri w’umuntu.”

Akomeza avuga ko ibisubizo byagaragaye ubwo urukingo rwaterwaga imbeba bishobora kudahura n’ibyaza mu gihe rwatewe umuntu, bityo ko “kuba rwarasuzumiwe ku bantu batatu gusa hagikenewe isuzuma inshuro nyinshi kugira ngo bemeze ko rukora kandi nta ngaruka rwagira ku buzima bw’umuntu, ubundi bushakashatsi bukazakorwa harebwa niba rwavura n’izindi kanseri zisigaye.”

Kugeza ubu mu Rwanda ntibyoroshye kumenya umubare w’abahitanwa na Kanseri, gusa hashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda ibiyitera no kwisuzumisha kenshi ngo bamenye uko umubiri wabo uhagaze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages