00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rwaburije inyubako ndende i New York, batabwa muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 08:09
Yasuwe :

Umusore n’inkumi batawe muri yombi nyuma yo kurira mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyubako ndende ya Empire State i New York, bagamije kuhambikanira impeta y’urukundo. Ni igikorwa cyabaye ku wa 1 Nyakanga 2026.

Abo ni Ivan Kuznetsov w’imyaka 32 na Angelina Nikolau w’imyaka 33, batuye i East Orange muri New Jersey, ariko bakomoka mu Burusiya. Bombi bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano nyuma yo gufatirwa kuri iyi nyubako.

Bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwinjira ahantu hatemewe, kwangiza umutungo, guhungabanya umutekano, ndetse n’imyitwarire idahwitse.

Amakuru avuga ko aba bombi bafite amateka yo gukora ibi bikorwa byo kuzamuka inyubako ndende badafite ibikoresho by’umutekano. Bigeze kurira inyubako ndende muri Malaysia ifite metero zirenga 600.

Mu gihe cy’iki gikorwa, aba bombi bageze no hejuru ku gice cy’itumanaho cya Empire State Building gikoreshwa nk’iminara y’amaradiyo na televiziyo.

Ubuyobozi bw’iyo nyubako bwatangaje ko nta kibazo cy’umutekano cyigeze kibaho ku bashyitsi n’abakozi, nubwo ibikorwa by’aba bombi byari binyuranyije n’amategeko. Polisi ya New York (NYPD) ni yo yaje kubafata.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kuznetsov apfukamye asaba Nikolau ko babana, ibintu byabaye mu gihe bari hejuru y’iyo nyubako ndende.

Ivan Kuznetsov w'imyaka 32, yuriye iyi nyubako ndende yambika impeta Angelina Nikolau w'imyaka 33
Iyo uri ku gasongero k'iyi nyubako, uba ureba Umujyi wa New York wose
Angelina Nikolau yishimiye iyi mpeta yambitswe nubwo nyuma yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages