00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukuta rwa metero 120 ruri munsi y’amazi rwavumbuwe nyuma y’imyaka 7000

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 12 December 2025 saa 05:18
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari urukuta runini ruri munsi y’amazi rufite uburebure bwa metero 120, hamwe n’inyubako nto zigera ku icumi zubatswe mu myaka igera ku 7.000 ishize, byabonetse ku nkombe za Brittany mu Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Ni ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Kane, n’Abashakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo bo muri Université de Bretagne Occidentale (UBO).

Umwarimu akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo muri UBO, Yvan Pailler, yabwiye AFP ati “Tubonye ikintu gishya kigiye gutanga amahirwe mu bushakashatsi ku bijyanye n’ibisigaratongo munsi y’amazi no kugira ngo tumenye neza uko inkombe z’amazi zari ziteye.”

Umuhanga mu bijyanye n’imiterere y’Isi, Yves Fouquet, ni we wabonye izi nyubako zidasanzwe hafi y’ikirwa cya Sein mu 2017.

Fouquet yavuze ko mu igenzura ryakozwe n’ikigo cya Maritime Archaeology and Memory inshuro zigera kuri mirongo itandatu hagati ya 2022 na 2024, bemeje ko hari inyubako cumi n’imwe z’amabuye ya granite zubatswe n’abantu, inini muri zo ikaba ifite uburebure bwa metero 120 n’ubugari bwa metero 21 ku musingi wayo.

Amakuru atandukanye agaragaza ko izi nyubako zubatswe hagati y’umwaka wa 5800 na 5300 mbere ya Yezu/Yesu, ziri muri metero icyenda munsi y’amazi. Abashakashatsi batekereza ko zishobora kuba zari imitego y’amafi cyangwa imipaka yo gukumira amazi ngo atazazamuka cyane.

Urukuta rwa metero 120 rwavumbuwe munsi y’amazi nyuma y’imyaka 7000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages