Ni ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Kane, n’Abashakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo bo muri Université de Bretagne Occidentale (UBO).
Umwarimu akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo muri UBO, Yvan Pailler, yabwiye AFP ati “Tubonye ikintu gishya kigiye gutanga amahirwe mu bushakashatsi ku bijyanye n’ibisigaratongo munsi y’amazi no kugira ngo tumenye neza uko inkombe z’amazi zari ziteye.”
Umuhanga mu bijyanye n’imiterere y’Isi, Yves Fouquet, ni we wabonye izi nyubako zidasanzwe hafi y’ikirwa cya Sein mu 2017.
Fouquet yavuze ko mu igenzura ryakozwe n’ikigo cya Maritime Archaeology and Memory inshuro zigera kuri mirongo itandatu hagati ya 2022 na 2024, bemeje ko hari inyubako cumi n’imwe z’amabuye ya granite zubatswe n’abantu, inini muri zo ikaba ifite uburebure bwa metero 120 n’ubugari bwa metero 21 ku musingi wayo.
Amakuru atandukanye agaragaza ko izi nyubako zubatswe hagati y’umwaka wa 5800 na 5300 mbere ya Yezu/Yesu, ziri muri metero icyenda munsi y’amazi. Abashakashatsi batekereza ko zishobora kuba zari imitego y’amafi cyangwa imipaka yo gukumira amazi ngo atazazamuka cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!