Ibi byabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Antoine wa Padua iherereye mu gace ka Morris.
Muri Kiliziya Gatolika iyo Ukaristiya yamaze guhindurwa umubiri wa Kristu yituye hasi, ibikwa muri Tabernakulo (ahashyingurwa Isakaramentu Ritagatifu) mu kantu karimo amazi kugira ngo ishonge.
Iyaguye hasi muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Antoine wa Padua yashyizwe muri ayo mazi ariko nyuma y’ibyumweru bafunguye tabernakulo basanga muri ka kantu amazi yahindutse umutuku.
Associated Press yanditse ko isuzuma ryakorewe muri laboratwari ryerekanye ko atari ibitangaza by’Imana nk’uko Abakristu babyibwiraga ahubwo ari microbe z’amako atatu atandukanye zikunda kuboneka ku biganza by’abantu ndetse bavuga ko nta maraso yari arimo nk’uko byavugwaga..
Arikediyoseze yagize iti "Mu mateka ya Kiliziya Gatolika, habayeho ibitangaza n’amabonekerwa byanditswe neza, kandi buri kimwe cyagiye gisuzumwa mu buryo bwimbitse kandi bwitondewe."
Mu gihe hagize igitangaza cyangwa ibonekerwa ribaho ubuyobozi bwa Kiliziya bukomeza gukora ubushakashatsi no kudafata umwanzuro wa nyuma kugeza igihe bizemerezwa na Vatican.
Mu mateka ya Kiliziya hemejwe ibitangaza 30 bya Ukaristiya zavuyemo amaraso, imwe mu za mbere ikaba yaragaragaye mu 1171 muri Ferrara mu Butaliyani.




Ibitekerezo 0