00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Imyambarire yitwa ko igezweho igiye guhagurukirwa

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 19 April 2013 saa 10:26
Yasuwe :

Muri iki gihe imyambarire y’urukozasoni igenda irushaho kwiyongera, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Louisiana, biyemeje guhana uwo ari we wese uzafatwa yambaye amapantaro, amakabutura n’amajipo arereta bimwe mu Rwanda bakunze kwita kwambara poketi.
Iyi myambarire ikaba ikunze kugaragara mu baririmbyi b’injyana ya Hiphop. Amakuru dusanga ku rubuga rwa Hiphopwired.com avuga ko itegeko rihana bene iyo myambarire ubu ryamaze kwemezwa, muri iki cyumweru rikazashyirwaho umukono. (…)

Muri iki gihe imyambarire y’urukozasoni igenda irushaho kwiyongera, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Louisiana, biyemeje guhana uwo ari we wese uzafatwa yambaye amapantaro, amakabutura n’amajipo arereta bimwe mu Rwanda bakunze kwita kwambara poketi.

Iyi myambarire ikaba ikunze kugaragara mu baririmbyi b’injyana ya Hiphop. Amakuru dusanga ku rubuga rwa Hiphopwired.com avuga ko itegeko rihana bene iyo myambarire ubu ryamaze kwemezwa, muri iki cyumweru rikazashyirwaho umukono.

Uzajya afatwa ku nshuro ya mbere azajya acibwa amande angana n’amadorari 50 ya Amerika, inshuro ya kabiri azajya acibwa amadorari 100 akazajya akomeza kwiyongera uko ikosa ryisubiramo, ndetse buri mande azajya ajyana n’igihano cyo gukora imirimo ifitiye abaturage akamaro mu masaha 16.

Umwe mu banze gutora itegeko rihana iyo myambarire Beryl Amedée, yagize ati “ikibazo gihari ni uko abakiri bato bigana imfungwa, ubundi kwambara kuriya bivuga ko witeguye imibonano mbuzabitsina.”

Igitekerezo cy’uko uwambaye kuriya aba yigana imfungwa, cyakomotse ku mpamvu y’uko imfungwa zigenda amapantaro arereta, bitewe nuko baba bazambuye imikandara hirindwa ko yakoreshwa igihe imfungwa ishaka kwiyahura.

Imyambarire nk'iyi, Itegeko rimaze gutorwa ntizongera kwihanganirwa
Abasore bo mu Rwanda na bo bigana imyambarire yo hanze, batazi ko bigana imfungwa zo muri Amerika
Si muri Amerika gusa mu Rwanda na ho imyambarire ntiyoroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages