Ku myaka 16 nibwo Britni Church yabyaye umwana we wa mbere. Uwo mwana yise Crizman kuri ubu afite imyaka 15. Nyuma y’uwo yabyaye abandi bana icumi, umuhererezi afite umwaka umwe.
Uyu mugore yavuze ko yishimira abana be kandi yifuza kubyara abandi bane. Ati“Ndumva tuzagerageza kubyara abandi bana bane. Sinzi ko tuzarenza abana 15.”
Icyakora, uwo mugore yabwiye Dail Mail ko abana be baramutse bamubujije kongera kubyara, azubahiriza icyifuzo cyabo.
Britni kuri ubu abana n’umugabo we wa kabiri. Buri cyumweru ngo akoreshe amayero agera kuri 250 yo guhaha, ni ukuvuga asaga ibihumbi 200 Frw.
Ubwo yatwaraga inda ya mbere mu 2004, yahise ajya kubana n’umugabo wayimuteye. Babyaranye abandi bana bane baza gutandukana mu 2010.
Yahise ajya kuba wenyine n’abana be, bigeze mu 2012 aza gutwara indi nda ya gatandatu.
Yamaze imyaka itatu arera abana wenyine, mu 2014 aza guhura n’umugabo witwa Chris bahurira mu kazi biyemeza kubana. Babanje kubyara umwana w’umuhungu, mu 2016 abyara undi wa munani, naho mu mwaka ushize abyara impanga eshatu.
Inzu babamo igizwe n’ibyumba bitanu. Buri cyumba kiraramo abana babiri ariko impanga eshatu zo ziranana n’ababyeyi. Barashaka gufata hejuru mu nzu yabo bagakoramo ikindi cyumba, n’ikindi munsi y’ubutaka kugira ngo babone ahantu hisanzuye.
Uwo mugore yavuze ko bifuza kugira inzu yagutse umuryango wabo uzakwirwamo kandi ikaba iri hafi y’amazi kuko umugabo we akunda kuroba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!