00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Bagendana amajerekani arimo ubusa batabariza ibura ry’amazi mu Rwanda

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 4 November 2014 saa 11:04
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) bibumbiye mu mushinga w’amariba (The Wells Project) bababajwe n’imvune z’ abana n’abagore bagikora ingendo ndende bikoreye ibijerekani by’amazi bibarusha ingufu mu Rwanda, batangiye gahunda yo kumara iminsi 10 bagendana amajerekani arimo ubusa aho bari hose ngo batabarize Abanyarwanda n’Abanyafurika bataragerwaho n’amazi meza.
Conor Barry, umuyobozi mukuru wungirije w’uyu mushinga, avuga ko kugendana amajerekani atari ubwenge buke (…)

Abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) bibumbiye mu mushinga w’amariba (The Wells Project) bababajwe n’imvune z’ abana n’abagore bagikora ingendo ndende bikoreye ibijerekani by’amazi bibarusha ingufu mu Rwanda, batangiye gahunda yo kumara iminsi 10 bagendana amajerekani arimo ubusa aho bari hose ngo batabarize Abanyarwanda n’Abanyafurika bataragerwaho n’amazi meza.

Conor Barry, umuyobozi mukuru wungirije w’uyu mushinga, avuga ko kugendana amajerekani atari ubwenge buke ahubwo ari ugukurura ibiganiro biganisha ku gufasha Abanyafurika batabona amazi meza.

Ati "Dutwara amajerekani arimo ubusa tuzirikana abagore n’abana bayikorera mu ngendo za kilometero zirenga eshanu kandi apima ibiro bibarusha ingufu."

“ Akenshi bararuha kandi amazi bavomye ari ibirohwa bibatera indwara. Ingufu bata bavoma byonyine zituma babura umwanya wo gukora ibindi bikorwa byunguka , abana ntibajye kwiga,…"

Barry avuga ko abagize uwo mushinga batwara amajerikani arimo ubusa kugira ngo nihagira ubabaza impamvu yabyo bahereho bamusobanura ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Afurika,nyuma yo gusura mu Karere ka Ruhango mu Rwanda bakibonera abana n’abagore bambuka imisozi bavuye kuvoma amazi mu bishanga.

Harimo n’abiyemeza kugendana amajerikani bayujuje amazi ngo bishyire mu mwanya w’abagore n’abana baruha bavoma.

Abagize umutima wo gutabara abaturage bo mu Karere ka Ruhango ntibigeze bagira ipfunwe ryo kubungana amajerekani

Sam Richter, yazengurutse ikigo yigamo cya Wehner and the Mays Business School yikoreye ijerikani yuzuye amazi atangazwa n’uburemere bwayo.

Ati “Ibi bijerekani iyo byuzuye amazi biremera bikabije, naracyikoreye nanirwa kugenda na metero ijana bituma nibaza ukuntu abana n’abagore babikorana ibirometero ntibagire icyo baba !”

Richter asobanura ko ijerikani atemberana iba imbarutso yo kuganiriza abo ahuye nabo ku kibazo cy’ibura ry’amazi .

Ati "Abo duhuye barambaza bati ’kuki witwaje iyo jerikani?’ Nkabona uko nabasobanurira ko nubwo bo nta kibazo cy’amazi bahura nacyo bashobora gufasha abatayabona mu Rwanda no muri Afurika.”

Megan Milstead we yageze mu Karere ka Ruhango, ahura n’abana benshi bavunwa n’amajerikani y’amazi abarusha ingufu bigatuma bamwe muri bo bakererwa ishuri, abandi bo bakaba bataniga kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo.

Yagize ati "Uko nabibonye bitandukanye n’ino muri Amerika; mu Rwanda hari abana benshi bakivunwa n’ibidomoro. Benshi bo mu cyaro ntibagerwaho n’amazi kandi ubutaka bwaho burakomeye ku buryo gucukura havumburwa isoko bigoye. Tugomba kubafasha kuko twese dukeneye amazi nk’uko buri wese akeneye umwami Yezu. ”

Iyi gahunda y’iminsi icumi igamije gukangurira abantu kwigomwa amafaranga batakazaga bwanywa inzoga n’ibindi byo kunywa binezeza bagatera inkunga icukurwa ry’amariba y’amazi afutse mu Karere ka Ruhango.

Milstead aragira ati "Turasaba buri wese ufite umutima w’Impuhwe kwigomwa akareka kunywa Kawa, Fanta cyangwa imitobe agafasha. N k’uko Yezu (Yesu) yaje mu Isi akitanga akadupfira natwe reka dufashe abafite inyota.”

Iyi minsi icumi yatangiye ku Cyumeru tariki 2 Ugushyingo 2014.

Kubera urugendo rurerure hamwe bohereza abanyonzi kubavomera ariko nabwo amazi bakayagura akayabo

Imibare igaragaza ko abaturage 70% bo mu biturage by’u Rwanda bagikora ingendo z’amasaha n’amasaha buri munsi bajya kuvoma amazi mu masoko n’imigezi mu mibande. Gusa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yo itangaza ko abaturage bafite amazi meza bari ku kigero kiri hejuru ya 74% ndetse ko byitezwe kugera ku 100% bitarenze mu mwaka wa 2018.

Haracyari abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakivoma ibirohwa nko muri Nyarugenge, ahandi nka Kicukiro n’ibura rya hato na hato ry’amazi rigatuma ijerekani imwe ishobora kugura amafaranga y’u Rwanda 500.

Abenshi bakura amazi mu mihana

Impuguke mu by’imihindagurikire y’ikirere zigaragaza ko gusesagura amazi, kuyanduza hajugunywamo imyanda, kudafata amazi yo ku nzu ari ibintu byangiza ubuziranenge bw’amazi aboneka mu buryo butandukanye bizagira ingaruka ku buzima bw’ahazaza.

Hari abirirwa ku migezi bukabiriraho kubera amazi make
Mu Rwanda hari umubare munini w'abakivoma ibirohwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages