Uyu muryango ushinjwa kuba waragiye ugaburira ibishuhe by’abantu baturanye, bituma ibyo bishuhe byimuka biva kwa ba nyirabyo bisanga uwo muryango ukunda kubigaburira.
Kathleen Rowe n’umugabo we kandi bashinjwa gutuma ibyo bishuhe byangiza ubusitani bw’abaturage no kubwanduza, bihabanye n’amabwiriza agenga ako gace batuyemo.
Mu rukiko uwo muryango wasabwe ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika kubera kubangamira ituze rya rubanda.
Abatanze icyo kirego bavuze ko bari baraburiye Kathleen Rowe n’umugabo we kudakomeza kugaburira ibishuhe by’abandi kuko biteza umutekano muke.
Kathleen Rowe yireguye avuga ko atagaburiraga ibyo biguruka ku bw’inabi, ngo ahubwo iyo yabonaga byashonje yabigiriraga impuhwe.
Nubwo hataratangazwa umunsi w’isomwa ry’urubanza nkuko 7sur7 yabitangaje, umuryango wa Kathleen Rowe uvuga ko utabasha kwishyura ayo mafaranga waciwe keretse ngo ubanje kugurisha inzu utuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!