00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Bari mu nkiko bazira kurarura ibishuhe by’abandi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 12 July 2022 saa 02:27
Yasuwe :

Kathleen Rowe n’umugabo we George bari mu nkiko muri Texas bashinjwa n’abaturanyi kurarura ibishuhe byabo binyuze mu kubigaburira kenshi.

Uyu muryango ushinjwa kuba waragiye ugaburira ibishuhe by’abantu baturanye, bituma ibyo bishuhe byimuka biva kwa ba nyirabyo bisanga uwo muryango ukunda kubigaburira.

Kathleen Rowe n’umugabo we kandi bashinjwa gutuma ibyo bishuhe byangiza ubusitani bw’abaturage no kubwanduza, bihabanye n’amabwiriza agenga ako gace batuyemo.

Mu rukiko uwo muryango wasabwe ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika kubera kubangamira ituze rya rubanda.

Abatanze icyo kirego bavuze ko bari baraburiye Kathleen Rowe n’umugabo we kudakomeza kugaburira ibishuhe by’abandi kuko biteza umutekano muke.

Kathleen Rowe yireguye avuga ko atagaburiraga ibyo biguruka ku bw’inabi, ngo ahubwo iyo yabonaga byashonje yabigiriraga impuhwe.

Nubwo hataratangazwa umunsi w’isomwa ry’urubanza nkuko 7sur7 yabitangaje, umuryango wa Kathleen Rowe uvuga ko utabasha kwishyura ayo mafaranga waciwe keretse ngo ubanje kugurisha inzu utuyemo.

Umuryango uri mu nkiko uzira kurarura ibishuhe by'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages