Patrick Cunningham na Stan Coffman batunze iyo ngurube, bavuze ko bayitwaye ubwo yari imaze amezi abiri ivutse, bayikuye mu kigo gishinzwe kwita ku nyamaswa muri Virginia.
Iyi ngurube ntabwo bayitwaye bagiye kuyorora ngo ikure bayirye cyangwa bayigurishe, ahubwo bayoroye nk’itungo ryo mu rugo nk’imbwa, injangwe n’izindi zitororerwa inyungu.
Kuri ubu iyo ngurube yaciye agahigo inandikwa mu gitabo cy’uduhigo cyizwi nka Guinness World Records.
Iyi ngurube yiswe Baby Jane kuri ubu ibana n’indi ngenzi yayo muri urwo rugo yo yiswe Lucy, imaze imyaka 17 ivutse.
Baby Jane imara amasaha menshi mu rugo, ikajyanwa hanze rimwe na rimwe nabwo iri kumwe n’umuntu.
Cunningham yavuze ko ari iby’agaciro kumva ko batunze ingurube yaciye agahigo ko kuba iya mbere ikuze isigaye ku Isi.
Ingurube Baby Jane yavutse muri Gashyantare 1998. Imaze kugezwa mu rugo rushya, yahasanze imbwa ebyiri ariko zimaze imyaka itatu zo zipfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!