00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Inka yahawe icumbi nyuma yo gutoroka ibagiro

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 23 March 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Inka yo mu mujyi wa Brooklyn muri New York igiye guhabwa icumbi rishya mu kigo cyita ku nyamaswa cyo muri New Jersey nyuma yo gutoroka ibagiro.

Vincent Fontana wo muri Brooklyn yavuze ko iyo nka yasimbutse imodoka yari izijyanye ku ibagiro, bakayihiga ngo isubire mu modoka ikananirana.

Amakuru y’itoroka ry’iyo nka yageze kuri Mike Stura ufite ikigo cyita ku nyamaswa cyitwa Skylands Animal Sanctuary muri Leta ya New Jersey, asaba guhabwa iyo nka akayitaho aho kujya kuyibaga.

Uwari ugiye kuyibaga yarabyanze ariko bakomeje kumwinginga agera aho arabyemera, nkuko Associated Press yabitangaje.

Iyi nka byarangiye ihawe ubuhungiro aho kujya kubagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages