00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Nyuma y’imyaka 62 bashakanye, bapfiriye rimwe bafatanye ibiganza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 August 2014 saa 11:04
Yasuwe :

Umugabo witwa Don n’umugore we Maxine Simpson, bari bamaranye imyaka 62 basezeranye kubana akaramata, bakazatandukanywa n’urupfu, basezeye ku buzima bwo ku Isi ku munsi umwe mu ntangiriro z’iki cyumweru bafatanye mu kiganza.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu musaza n’umukecuru bamenyaniye mu mukino wa bowling kuva icyo gihe ntibigeze batandukana. Bakaba bari bafitanye abana babiri b’abahungu barera nk’ababo.
Hashize ibyumweru bibiri, umusaza Don ashyizwe mu bitaro kubera (…)

Umugabo witwa Don n’umugore we Maxine Simpson, bari bamaranye imyaka 62 basezeranye kubana akaramata, bakazatandukanywa n’urupfu, basezeye ku buzima bwo ku Isi ku munsi umwe mu ntangiriro z’iki cyumweru bafatanye mu kiganza.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu musaza n’umukecuru bamenyaniye mu mukino wa bowling kuva icyo gihe ntibigeze batandukana. Bakaba bari bafitanye abana babiri b’abahungu barera nk’ababo.

Hashize ibyumweru bibiri, umusaza Don ashyizwe mu bitaro kubera imvune, ubuzima ntibwari bumeze neza. Muri icyo gihe Maxine wari usanzwe arwaye kanseri, yarushijeho kuremba.

Abuzukuru babo nabo bifuzaga ko Sekuru na Nyirakuru badatandukana, bahitamo kubategurira icyumba mu nzu y’umuryango.

Amasaha ane Maxine apfuye umugabo we Don nawe yahise arekeraho guhumeka nk’uko bitangazwa n’umwuzukuru wabo Melissa Sloan. Yagize ati "Mu mutima wanjye niyumvagamo ko bizabaho. Sogokuru na Nyogokuru ntibajyaga batandukana, kandi bifuzaga kuzapfira rimwe."

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages