Nyuma yo kurambirwa uburyo bwo gushakisha inshuti hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, Dan Perino, Umunyamerika w’imyaka 50 y’amavuko, yahisemo gukoresha uburyo bushya yihariye bwo gushaka inshuti akoresheje kumanika ibyapa ku mihanda.
Dan yamanitse ibyapa biriho ifoto ye na nimero ya terefoni mu mujyi wose wa New York. Yabwiye CBS2 ati «Ntabwo ari uko nihebye ahubwo ni uburyo bwiza bwo kubonwa n’abagore benshi. Ndashaka ubucuti busobanutse».
Dan Perino amanika ibyapa 500 ku munsi akaba azabikora iminsi 30 yose. Uyu mugabo ngo amaze guhamagarwa n’abagore barenga ijana ngo bose barashishikajwe n’ibyo byapa. Avuga ko hari n’abamusabye kuzahura nawe kubera ubwo buryo yihariye.



















TANGA IGITEKEREZO