00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugabo asindishwa no kurya amafiriti

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 March 2015 saa 06:09
Yasuwe :

Hashize igihe kitari gito bamushinja ubusinzi, ariko we akavuga ko atanywa ibisindisha. Uyu mugabo w’Umunyamerika ngo iri sindwe arigira iyo yariye amafiriti.

Umugabo witwa Nick Hess avuga ko iyo amaze kurya amafiriti yumva atameze neza mu mubiri we, agatangira guhungetwa. Ibi ngo bikaba bimubaho buri munsi, ndetse ngo bikaba bimaze umwaka wose biba, ari na byo bituma abantu bamwita umusinzi.

Urubuga 20 Minutes dukesha iyi nkuru, rutangaza ko umugore w’uyu mugabo, ngo yakekaga ko anywa ibisindisha rwihishwa ndetse ko yaba abihisha mu nzu.

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo Nick yakoresheje ikizamini kwa muganga, amaze kurya ibiribwa bikungahaye kuri “glucide” ibisubizo by’ikizamini bigaragaza ikigero cya “Alcool” kiri mu maraso ye kingana na mg 120 kuri ml 100, bingana n’iby’umuntu wanyoye ibirahuri birindwi bya wisiki (Whiskey).

Dr Anup Konodia wamukurikiranye avuga ko ari ubwa mbere abonye umuntu ufite alcool ingana itya mu mubiri kandi atanyoye inzoga. Yemeza ko arwaye indwara idasanzwe yo gusinda umuntu atanyoye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages