00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umugabo wavutse afite imiterere ya kigore yibarutse umuhungu

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 19 July 2017 saa 10:27
Yasuwe :

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Trystan Reese w’imyaka 34 wavutse afite nyababyeyi yibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mugabo ngo yavutse muri we afite imisemburo ya kigore ndetse na nyabababyeyi, nubwo yari amaze imyaka isaga 10 yiteza imisemburo yo kuba umugabo ariko yari yaranze ko bamukuramo nyababyeyi ye.

Uyu mwana w’umuhungu bamwise Léo, apima ibiro 4,25 akaba areshya na sentimetero 54. Trystan n’umugore we Biff ngo bafite ibyishimo bibasaze kuko bari bamaze imyaka irindwi babana nta mwana bafite ariko tariki ya 14 Nyakanga 2017 akaba aribwo babyaye uyu mwana w’umuhungu nk’uko topsanté yabitangaje.

Ku rubuga rwabo rwa Facebook bagize bati “ Umubyeyi n’umwana bameze neza.Turishimye cyane turi mu bicu.”

Uyu mugabo mu byo yakoraga byose ngo agire imisemburo ya kigabo yari yarananiye abaganga ababuza kumukuramo nyababyeyi kuko yumvaga ateganya kuzabyara.

Mbere y’ibyumweru bike ngo atwite, yaretse gufata imisemburo ya kigabo kugira ngo aterwe intanga. Uburyo bwa mbere yagerageje ntabwo bwamuhiriye kuko inda yavuyemo ariko uburyo bwa kabiri yagerageje nibwo bwamuviriyemo umwana w’umuhungu.

Uyu mwana wavutse mu buryo butari ubwa karemano ngo ntabwo azaba wenyine kuko iwabo bari baramaze kwakira abana babiri mu muryango wabo.

Kuva agititwe kugeza abyaye, inkuru ya Trystan yavuzweho cyane mu binyamakuru mpuzamahanga.

Uyumuryango wari usanzwe warakiriye abandi bana
Uyu mugabo wabyaye ubwo yari agitwite
Gutwita k'uyu mugabo kwavuzweho cyane mu itangazamakuru
Umwana wavutse ngo ameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages