Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri ubwo polisi yahamagarwa mu bukwe ngo ifashe bamwe mu bashyitsi bavugaga ko bumva bameze nk’abarozwe.
Ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Longwood, uherereye muri Leta ya Florida taliki ya 19 Gashyantare 2022.
BBC itangaza ko inzego z’umutekano zataye muri yombi Danya na Joycelyn nyuma yo gupima amafunguro n’ibinyobwa byatanzwe muri ubwo bukwe.
Mu byo kurya nka ‘lasagna’ byapimwe, hasanzwemo ikinyabutabire cya THC, gisanzwe kigaragara mu kiyobyabwenge cya marijuana.
Raporo ya polisi ivuga ko bamwe mu bashyitsi 50 bitabiriye ubu bukwe batangiye kwiyumva mu buryo budasanzwe bakimara gufata amafunguro. Bamwe muri bo batangiye kuruka no kuribwa mu nda maze bajyanywa mu bitaro.
Umwe mu batashye ubukwe yajyanywe kwa muganga ahabwa imiti imufasha gutuza nyuma y’aho aketse ko bari kugerageza kumuhisha ko umukwe we yapfuye, bigatuma ateza akavuyo.
Umwe mu bari mu itsinda ry’abatetsi, Miranda Cady yatangaje ko yabonye umwe muri bagenzi be ashyira utuvungukira tw’urumogi mu mavuta ya Elayo yifashishijwe mu gutegura amwe mu mafunguro.
Mu busanzwe Leta ya Florida yemera ikoreshwa ry’urumogi mu bikorwa by’ubuvuzi gusa. Kurukoresha mu bikorwa byo kwinezeza byo ntibyemewe nk’ahandi muri leta zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!