Inzego z’umutekano muri Amerika zatangaje ko uyu mugore witwa Rachel Dollard akurikiranyweho ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri no kwinjiza magendu muri gereza akaba afungiye muri gereza ya Hickman County muri leta ya Tennessee.
Iki cyaha bivugwa ko uyu mugore w’imyaka 33 yagikoze mu ruzinduko yakoze muri Gashyantare 2022, abayobozi bakavuga ko yahaye umugororwa ibiyobyabwenge ubwo bombi basomanaga.
Inzego z’iperereza zo zitangaza ko Rachell Dollard yaba yarahishe kimwe cya kabiri cya ‘methamphetamine’ mu kanwa kandi yashoboye kuyiha Joshua Brown abinyujije igihe bombi basomanaga.
Raporo yatanzwe igaragaza ko Joshua yahuye n’ikibazo nyuma yaho kubera ingano y’ibiyoyabwenge yanyoye birenze urugero.
Joshua Brown yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 11 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, igihano cye cyari giteganijwe kurangira mu 2029.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe iperereza n’imyitwarire cya TDOC, David Imhof agaruka kuri ibi yagize ati "Ibi byabaye byerekana akaga nyako ko kwinjiza magendu muri gereza n'ingaruka ziza nyuma yaho".
Yakomeje agira ati “Ikigo cyacu kizakomeza gukurikirana umuntu uwo ari we wese uhungabanya umutekano n'uw'abakozi bacu, abagabo n'abagore bafungiye hano, ndetse n'ibigo byacu.”
Inzego z’umutekano zongereye uko zicunga umutekano n’uko zisaka abinjira muri gereza aho bahisemo no kuzana imbwa zizakoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge.






Ibitekerezo 0