00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umusaza n’umukecuru bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 7 May 2014 saa 09:27
Yasuwe :

Umusaza n’umukecuru bo mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya yaberagamo ubukwe ku Cyumweru.
Abasohotse mu bukwe batunguwe no kubona Wilson Benally w’imyaka 56 asambana na Sandra Kruser w’imyaka 60 hanze ya kiliziya izwi ku izina rya Sacred Heart Catholic Church ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko Daily Mail ibitangaza.
Umwe mu bari bitabiriye ubukwe yihutiye guhagarika imodoka ya Polisi yatambukaga maze batesha abasambanaga. (…)

Umusaza n’umukecuru bo mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya yaberagamo ubukwe ku Cyumweru.

Abasohotse mu bukwe batunguwe no kubona Wilson Benally w’imyaka 56 asambana na Sandra Kruser w’imyaka 60 hanze ya kiliziya izwi ku izina rya Sacred Heart Catholic Church ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko Daily Mail ibitangaza.

Benally na Kruser bafashwe basambanira mu busitani bwa kiliziya

Umwe mu bari bitabiriye ubukwe yihutiye guhagarika imodoka ya Polisi yatambukaga maze batesha abasambanaga.

Umupolisi wanditse raporo yavuze ko Benally yari yashyize ururimi n’intoki mu gitsina cya Kruser maze agerageza kubahagarika baranga bimusaba gukoresha ingufu.

Aba bane nibo babonye ayo mahano, ari nabyo byatumye abasambanaga bashinjwa icyaha cyo kwanduza abandi imico mibi ku gasozi maze bacumbikirwa kuri polisi. Benally ashinjywa n’ikindi cyaha cyo kurengera.

Aba bombi baracyari mu buroko aho Benally bimusaba amadolari ya Amerika 2,313 kugira ngo arekurwe naho Kruser agasabwa amadolari 2,093.

Si ubwa mbere bombi bashyizwe mu buroko kuko Benally amaze kutabwa muri yombi na polisi inshuro 102 naho Kruser amaze gufatwa na polisi inshuro 15.

Ubu busitani nibwo bwafatiwemo Benally na Kruser

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages