00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umwana w’imyaka 12 yabyaje nyina

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 June 2017 saa 12:29
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 12 utuye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize amahirwe yo kuba uwa mbere uteruye musaza we, nyuma yo kubyaza umubyeyi we.

Jacee Dellapena yari yarakaye ubwo nyina yari ku bise, aho yavugaga ko kubera ko akiri muto atari bubashe kumubyaza.

Nyuma umuganga yaje kwemerera uyu mwana kugira uruhare mu kubyaza nyina, ndetse aba ari na we ukata urureri.

Mu kiganiro na WBTV, Jacee yavuze ko nubwo yari afite ubwoba ko bitari bugende neza, ibihe yagize ubwo yabyazaga nyina ari byo byiza kuva yabaho.

Umubyeyi we Dede Carraway yavuze ko ibyishimo yabonye mu maso y’umukobwa we byatumye amarira amubunga mu maso.

Amafoto yashyizwe kuri Facebook n’umwe mu nshuti z’umuryango witwa Nikki Smith, yakunzwe n’abatari bake ndetse abasaga ibihumbi 170 bongera kuyasangira inshuti zabo.

Jacee Dellapena ateruye musaza we nyuma yo kugira uruhare mu kubyaza nyina

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages