Umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) , yabyaye nyuma y’isaha imwe amenye ko atwite mu gihe we yatekerezaga ko arwaye indwara y’igifu.
Uyu mukobwa uzwi nka Katherine Kropas,yagiye kwa muganga aziko agiye kwivuza igifu kuko ngo yaribwaga cyane mu nda, agezeyo amenyeshwa ko atwite inda y’amezi cyenda (9) ndetse ko agiye no kubyara. Nyuma y’isaha imwe yahise abyara umwana w’umukobwa umeze neza ufite ibiro bine (4), nkuko bigaragara ku rubuga rwa 7sur7.
Uyu mubyeyi yavuze ko nubwo nta gahunda yo kubyara yigeze agira kuko atigeze anamenya ko atwite ngo yishimiye kwitwa umubyeyi.
Gusa kugeza magingo aya, aracyatangazwa n’uburyo amaze amezi cyenda atwite ariko akaba atarigeze abimenya kandi yari anatwite umwana munini w’ibiro bine. Avuga ko n’incuti ze zagerageje kenshi kubimubaza bikamutera urujijo akabihakana.



















TANGA IGITEKEREZO