Nubwo abenshi bibananira kwihangana bakagaragaza umujinya cyangwa ibikorwa bya kinyamaswa, Duston we si ko yabigenje.
Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko Duston Holloway yahise asohora telefoni ye agatangira kwifata selfie na bo baryamye.
Yagize ati “ Nashatse kubabyutsa ariko mfata umwanzuro wo kubareka bakisinzirira nkafata selfie.”
Uyu mugabo yihimuye mu buryo budasanzwe kuko ayo mafoto yayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga nka facebook aho yari yanditseho ngo’ Igihe utashye ugasanga umukunzi wawe aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwawe. Umugabo mwiza akwiriye umugore mwiza.’
Kuri facebook, uyu mugabo ngo yabonye abantu benshi bamushimira ko yitwaye neza ndetse ko n’igikorwa yakoze ari cyo.
Ati “Nakiriye ubutumwa bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bo hirya no hino ku Isi banshimira. Nanjye nshimiye buri buri wese nubwo umutima wanjye wakomeretse kubera ibyo nari mbonye ariko kubera kwihanganishwa n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye ndakomeye.”
Nta wuramenya niba uyu mugabo n’inshuti ye barakomeje umubano wabo nyuma yo gushyira ku karubanda amafoto agaragaza umugore yaciye inyuma mugenzi we ndetse akavugwaho bigatinda mu bitangazamakuru.







Ibitekerezo 0