00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Yasabye indishyi za miliyoni 1$ kubera umwana we wogoshwe na mwarimu

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Jimmy Hoffmeyer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego mu rukiko asaba indishyi za miliyoni y’amadolari kubera umwarimu wabogosheye umwana ku ishuri nta burenganzira bamuhaye.

Uwo mugabo yavuze ko uburenganzira bw’umwana we bwahonyowe, ubwo ikigo yigaho cyategekaga ko yogoshwa ku gahato.

BBC yatangaje ko nyuma y’uko umwana we Jurnee Hoffmeyer yogoshwe atabimenyeshejwe, Jimmy Hoffmeyer yahise amuvana kuri iryo shuri.

Iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’amashuri muri ako gace muri Nyakanga uyu mwaka, ryagaragaje ko ibyo umwarimu yakoze bidakwiriye ariko ko atabikoranye ivangura nkuko ababyeyi b’umwana babivugaga.

Umwana wa Jimmy Hoffmeyer yogoshwe umusatsi na mwarimu, nyuma yo kubona ko utari uringaniye kuko hari hashize iminsi hari abandi bana bigana bawukase bakoresheje umukasi.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa West Mishigan, Jimmy Hoffmeyer yavuze ko uburenganzira bw’umwana we bwahonyowe ndetse bigakorwa mu buryo bw’ivanguraruhu.

Umusatsi wa Jurnee Hoffmeyer ngo wogoshwe ababyeyi be batabishaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .